Impamvu umubyeyi utwite asabwa kuryamira urubavu rw’ibumoso

Niba wari usanzwe uryamira inda cyangwa ukaryama ugaramye, iyo umaze gutwita biba byiza iyo uryamiye urubavu, by’umwihariko urubavu rw’ibumoso.

Impamvu iyo utwite usabwa kuryamira urubavu, by’umwihariko urw’ibumoso, ni uko bifasha amaraso gutembera neza mu mitsi, bityo bigatuma n’intungamubiri ziva ku mubyeyi zijya ku mwana zibasha kumugeraho neza; ikindi ni uko birinda kubyimba ibirenge ndetse n’ibiganza bikunze kuba ku bagore batwite bitewe n’uko imitsi itwara amaraso ku maguru n’amaboko iba yaratsikamiwe n’ibiro by’umwana uri mu nda.

Zirikana ko atari byiza kuryama ugaramye cyangwa wubitse inda igihe utwite kuko bituma amaraso atabasha gutembera neza, bityo ntagere no ku mwana utwite; ikindi kandi bituma umubyeyi utwite atabasha guhumeka neza.

Kutabyara: imwe mu ngaruka zaterwa n’isuku nkeya mu gihe cy’imihango

Abangavu cyangwa abagore bashobora kugira uburwayi buterwa n’udukoko, buzwi nka infection mu ndimi z’amahanga, dufata imyanya ndangagitsina yabo biturutse mu gukoresha udutambaro dusa nabi mu gihe cy’imihango, kwambara udukoresho bibinda igihe kinini, kudahindura udutambaro twabugewe mu gufata amaraso buri masaha ane, kudutizanya, n’ibindi.

Igihe ugize isuku nkeya mu gihe cy’imihango ukandura udukoko dutera uburwayi mu myanya ndangagitsina, bishobora kugera no mu miyoborantaga y’umugore ndetse no kuri nyababyeyi, bityo tukahangiza bikaba byakuviramo ubugumba cyangwa se kutabyara.

Ni byiza kwita ku isuku mu gihe cy’imihango kugirango twirinde ingaruka zose zaturuka ku isuku nkeya.

 

Wari uzi ko ushobora gusama uramutse ukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye uri mu mihango

Yego birashoboka, bitewe n’uko intanga ngabo ishobora kumara iminsi igera kuri itanu mu bice ndangagitsina by’umugore itarapfa, udusabo tw’intanga z’umugore turamutse dutanze igi mu minsi ya mbere akiva mu mihango kandi umugore akaba yarakoze imibonana mpuzabitsina mu minsi ya nyuma ari mu mihango haba hari amahirwe ko intanga ngabo yahura na rya gi akaba yasama; ibi biterwa n’uko ukwezi kw’umugore kungana.

Ibiryo ushobora kurya n’ibyo wakwirinda mu gihe uri mu mihango

Iyo umwangavu cyangwa umugore ari mu mihango, rimwe na rimwe bahura n’ibimenyetso bibabangamira harimo nko kuribwa mu nda, umutwe, kugira iseseme, umunaniro, guhitwa n’ibindi.

Tugiye kurebera hamwe ibyo kurya wakwifashisha n’ibyo wakwirinda byagufasha kwirinda bimwe muri ibyo bimenyetso.

Ibiryo warya bikagufasha uri mu mihango harimo: imbuto, imboga z’icyatsi, ibishyimbo, inkoko, ifi, icyayi cya tangawizi, shokora y’umukara, amazi, yawurute, ndetse n’amata.

Ibyo wakwirinda harimo: umunyu mwinshi, isukari nyinshi, ikawa, inzoga, ibiryo birimo amavuta menshi, ndetse n’inyama zitukura.

Ese umubyeyi ashobora kwanduza umwana atwite coronavirus?

Kugeza ubu nta bushakashatsi buragagaza ko umugore utwite wanduye coronavirus ashobora kuyanduza umwana atwite; gusa nk’uko byagaragaye ko coronavirus izahaza abafite ubudahangarwa bw’umubiri buke, ni ngombwa ko umugore utwite yitabwaho ndetse akanayirinda kuko na we ari muri abo yazahaza, kugirango harengerwe n’ubuzima bw’umwana atwite.

Nubwo kugeza ubu bitaragaragara niba umubyeyi yakwanduza umwana atwite coronavirus, umwana atwite n’ubundi aba ari mu bibazo bitewe n’ubukana iyi virusi ifite ku mubyeyi we kuko igihe ubuzima bw’umubyeyi utwite buri mu bibazo bigira ingaruka no ku wo atwite.

Ni ngombwa rero ko umugore utwite akaza ingamba mu kwirinda iyi coronavirus yubahiriza ingamba zafashwe mu kwirinda, harimo: gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi, kwirinda kwikora ku mazuru ndetse no ku munwa, kwambara agapfukamunwa, ndetse akihutira kujya kwa muganga mu gihe agaragaje kimwe mu bimenyetso by’indwara ya COVID-19.

Dukomeze kwirinda coronavirus twubahiriza ingamba zashyizweho, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart