21
Sep
Indwara ya myoma cyangwa uterine fibroids ni ibibyimba bitari kanseri bifata nyababyeyi, bikura mu turemangingo dukoze inyama za nyababyeyi. Ibi bibyimba bikunze kuboneka mu bakobwa n’abagore bari mu myaka yo kubyara, ni ukuvuga hagati y’imyaka 12 na 50. Ibi bibyimba si kanseri kandi nta nubwo bitera kanseri ya nyababyeyi....
13
Jul
Mu Rwanda hateraniye inama Nyafurika ibaye ku nshuro ya 10 ihuriwemo n’ibihugu 32 n’abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa mu nzego z’ubuzima mu bihugu byabo bari mu miryango itandukanye ishamikiye ku madini ya gikirisitu harimo n’abahagarariye u Rwanda. Ni inama nyunguranabitekerezo ivuga ku cyorezo cya Covid-19 n’ingamba zagiye zifatwa mu rwego rwo...
14
Jul
Umugore utwite agenda agira impinduka zinyuranye ku mubiri we akaba akwiye kwita ku cyatuma abasha kumva aguwe neza harimo no kwita ku myambaro yambara ijyanye n’igihe arimo. Umugore utwite biba byiza iyo yambaye imyenda ijyanye n’uko umubiri we uba ugenda uhinduka ndetse itanamubangamiye. Ni byiza kwirinda imyenda igufashe cyane...
07
Jul
Kutagira isuku y’imyanya ndangagitsina bishobora gutera impumuro mbi mu gitsina, indwara z’uruhu, harimo n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina na kanseri. Ni byiza kwita ku isuku haba mu gukaraba cyangwa imyenda wambara y’imbere. Ku mwangavu, imyanya ndangagitsina igomba kozwa buri munsi hakoreshejwe amazi meza kandi ahagije; ni byiza gusukura imyanya...
23
Jun
Mu busanzwe bizwi ko ubwenge cyangwa imitekerereze y’umwana akenshi ayikomora ku babyeyi, ariko usibye ibyo akomora ku babyeyi, imirire na yo igira uruhare ku mikurire y’umwana harimo n’imitekerereze ndetse n’ubwenge. Ubwonko bw’umwana butangira gukorwa kuva umwana agisamwa, bugakomeza gukura. Ku myaka itanu ya mbere kuva avutse aba afite mirongo...
17
Jun
Kurya indyo nziza ku mubyeyi wonsa bimugirira umumaro ku buzima bwe ndetse n’ubw’umwana kuko ibyo umubyeyi arya ari byo bigena intungamubiri umwana akura mu mashereka. Ibyo umubyeyi wonsa arya byagakwiye kuba bijyana n’intungamubiri we bwite akeneye ndetse n’intungamubiri umwana akeneye kubona mu mashereka. Bimwe mu byo akwiye kwibandaho harimo:...
09
Jun
Niba wari usanzwe uryamira inda cyangwa ukaryama ugaramye, iyo umaze gutwita biba byiza iyo uryamiye urubavu, by’umwihariko urubavu rw’ibumoso. Impamvu iyo utwite usabwa kuryamira urubavu, by’umwihariko urw’ibumoso, ni uko bifasha amaraso gutembera neza mu mitsi, bityo bigatuma n’intungamubiri ziva ku mubyeyi zijya ku mwana zibasha kumugeraho neza; ikindi ni...
02
Jun
Abangavu cyangwa abagore bashobora kugira uburwayi buterwa n’udukoko, buzwi nka infection mu ndimi z’amahanga, dufata imyanya ndangagitsina yabo biturutse mu gukoresha udutambaro dusa nabi mu gihe cy’imihango, kwambara udukoresho bibinda igihe kinini, kudahindura udutambaro twabugewe mu gufata amaraso buri masaha ane, kudutizanya, n’ibindi. Igihe ugize isuku nkeya mu gihe...
26
May
Iyo umwangavu cyangwa umugore ari mu mihango, rimwe na rimwe bahura n’ibimenyetso bibabangamira harimo nko kuribwa mu nda, umutwe, kugira iseseme, umunaniro, guhitwa n’ibindi. Tugiye kurebera hamwe ibyo kurya wakwifashisha n’ibyo wakwirinda byagufasha kwirinda bimwe muri ibyo bimenyetso. Ibiryo warya bikagufasha uri mu mihango harimo: imbuto, imboga z’icyatsi, ibishyimbo,...
21
May
Kugeza ubu nta bushakashatsi buragagaza ko umugore utwite wanduye coronavirus ashobora kuyanduza umwana atwite; gusa nk’uko byagaragaye ko coronavirus izahaza abafite ubudahangarwa bw’umubiri buke, ni ngombwa ko umugore utwite yitabwaho ndetse akanayirinda kuko na we ari muri abo yazahaza, kugirango harengerwe n’ubuzima bw’umwana atwite. Nubwo kugeza ubu bitaragaragara niba...