29
Sep
Mu bice bimwe na bimwe usanga umugore mu gihe cy’imihango atabasha kubona iby’ingenzi akeneye byamufasha kwita ku isuku neza; aha twavuga nk’amazi meza, udutambaro tw’isuku two kwibinda, isabune, ndetse n’ahantu h’ubwiherero habugenewe yakwifashisha. Ibi byose rero bikaba byatuma isuku ikenewe ititabwaho ndetse ubuzima n’iterambere ry’umugore muri rusange bikadindira. Isuku...
22
Sep
Indwara abantu bakunze kwita gapfura cyangwa se ikirimi, cyangwa se angine mu ndimi z’amahanga, ni indwara ikunze gufata abana iterwa n’udukoko dutandukanye dufata mu muhogo hakabyimba. Bimwe mu bimenyetso iyi ndwara igira mu bana harimo nko kumira akababara, kunanirwa kurya, kugira umuriro, gucika intege, ndetse no kugira umwuma. Iyi...
14
Sep
Abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bashobora konsa abana babo nta kibazo igihe batangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA buri munsi bakimara kumenya ko batwite, cyangwa se bishobotse mu mezi 3 nyuma yo gusama, cyangwa se mu mezi 3 mbere yo kubyara. gusa babanza kubiganiraho na muganga...
08
Sep
Preclampsia ni uburwayi buza ku mugore utwite bugaragazwa n’ibimenyetso birimo umuvuduko w’amaraso uri hejuru hamwe na poroteyini mu nkari. Iyo utitaweho hakiri kare ishobora kuvamo iyo bita Eclampsia aho noneho umugore utwite atangira kugagara bikaba byamuviramo urupfu we n’umwana atwite. Iyi ndwara ikunda kugaragara nyuma y’ibyumweru 34 umugore atwite...
03
Sep
Buri mugore yari akwiye kumenya gusuzuma amabere ye buri gihe kugirango amenye hakiri kare ibibazo yaba afite kuko 95% za kanseri y’ibere zishobora kuvurwa zigakira iyo zimenyekanye hakiri kare. Ibi birareba cyane cyane abagore kuva ku myaka 40 kujyana hejuru kuko muri iyo myaka ari bwo haba hari ibyago...
26
Aug
Bavuga ko umwana yagwingiye igihe imikurire ye cyangwa se uburebure bwe butajyanye n’imyaka afite. Ibi babibona bagereranyije uburebure ndetse n’imyaka y’umwana. Hari byinshi bishobora gutuma umwana agwingira, harimo: imirire mibi y’umwana ndetse n’iy’ umubyeyi; ni ukuvuga igihe ya minsi igihumbi y’ubuzima bw’umwana ititaweho, kutonswa neza ndetse no kudahabwa imfashabere...
24
Aug
Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umwana, Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’iryita ku bana (UNICEF) zisaba ko buri mubyeyi akurikiza ibi mu konsa umwana: konsa umwana we akivuka mu isaha ya mbere y’ubuzima bwe konsa umwana amezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangiye guha umwana imfashabere...
19
Aug
Akenshi abagore bakunda gutangira gutegura gutwita ari uko bamaze kumenya ko batwite cyangwa se abandi bagashishikarira mu gushaka amafaranga, imyenda y’umwana, n’ibindi. Nyamara hari bimwe mu byakagombye kwitabwaho ku bijyanye n’ubuzima bw’umugore witegura gutwita mbere y’uko atwita kugirango azabashe kubyara umwana ufite ubuzima bwiza ndetse bibe byanamufasha kwirinda zimwe...
17
Aug
Ku bagore, mu myanya ndangagitsina havamo amatembabuzi; ariko bitewe n’uko asa, impumuro ndetse n’ibiyagize bishobora kugaragaza uburwayi. Ubusanzwe amatembabuzi asohoka mu myanya ndangagitsina ku bagore aba ari nk’amazi, nta bara agira cyangwa se akaba yamera nk’umweru w’igi bitewe n’ibihe umugore arimo; aha twavuga nk’igihe cy’uburumbuke cyangwa atwite. Igihe ibara...
28
May
Yego birashoboka, bitewe n’uko intanga ngabo ishobora kumara iminsi igera kuri itanu mu bice ndangagitsina by’umugore itarapfa, udusabo tw’intanga z’umugore turamutse dutanze igi mu minsi ya mbere akiva mu mihango kandi umugore akaba yarakoze imibonana mpuzabitsina mu minsi ya nyuma ari mu mihango haba hari amahirwe ko intanga ngabo...