Reproductive Health

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza uburwayi mu myanya ndangagitsina ku bagore

Ku bagore, mu myanya ndangagitsina havamo amatembabuzi; ariko bitewe n’uko asa, impumuro ndetse n’ibiyagize bishobora kugaragaza uburwayi. Ubusanzwe amatembabuzi asohoka mu myanya ndangagitsina ku bagore aba ari nk’amazi, nta bara agira cyangwa se akaba yamera nk’umweru w’igi bitewe n’ibihe umugore arimo; aha twavuga nk’igihe cy’uburumbuke cyangwa atwite. Igihe ibara ry’amatembabuzi ...
Read More

Imyambaro myiza ku mugore utwite

Umugore utwite agenda agira impinduka zinyuranye ku mubiri we akaba akwiye kwita ku cyatuma abasha kumva aguwe neza harimo no kwita ku myambaro yambara ijyanye n’igihe arimo. Umugore utwite biba byiza iyo yambaye imyenda ijyanye n’uko umubiri we uba ugenda uhinduka ndetse itanamubangamiye. Ni byiza kwirinda imyenda igufashe cyane igihe ...
Read More

Uko umwangavu yakwita ku isuku y’imyanya ndangagitsina

Kutagira isuku y’imyanya ndangagitsina bishobora gutera impumuro mbi mu gitsina, indwara z’uruhu, harimo n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina na kanseri. Ni byiza kwita ku isuku haba mu gukaraba cyangwa imyenda wambara y’imbere. Ku mwangavu, imyanya ndangagitsina igomba kozwa buri munsi hakoreshejwe amazi meza kandi ahagije; ni byiza gusukura imyanya ndangagitsina ...
Read More

Imirire mibi ku mwana uri munsi y’imyaka itanu igira ingaruka ku mitekerereze ye ndetse n’ubwenge

Mu busanzwe bizwi ko ubwenge cyangwa imitekerereze y’umwana akenshi ayikomora ku babyeyi, ariko usibye ibyo akomora ku babyeyi, imirire na yo igira uruhare ku mikurire y’umwana harimo n’imitekerereze ndetse n’ubwenge. Ubwonko bw’umwana butangira gukorwa kuva umwana agisamwa, bugakomeza gukura. Ku myaka itanu ya mbere kuva avutse aba afite mirongo icyenda ...
Read More

Imirire myiza ku mubyeyi wonsa

Kurya indyo nziza ku mubyeyi wonsa bimugirira umumaro ku buzima bwe ndetse n’ubw’umwana kuko ibyo umubyeyi arya ari byo bigena intungamubiri umwana akura mu mashereka. Ibyo umubyeyi wonsa arya byagakwiye kuba bijyana n’intungamubiri we bwite akeneye ndetse n’intungamubiri umwana akeneye kubona mu mashereka. Bimwe mu byo akwiye kwibandaho harimo: ibyo ...
Read More
.