14
Sep
Abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bashobora konsa abana babo nta kibazo igihe batangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA buri munsi bakimara kumenya ko batwite, cyangwa se bishobotse mu mezi 3 nyuma yo gusama, cyangwa se mu mezi 3 mbere yo kubyara. gusa babanza kubiganiraho na muganga...
24
Aug
Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umwana, Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’iryita ku bana (UNICEF) zisaba ko buri mubyeyi akurikiza ibi mu konsa umwana: konsa umwana we akivuka mu isaha ya mbere y’ubuzima bwe konsa umwana amezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangiye guha umwana imfashabere...
17
Jun
Kurya indyo nziza ku mubyeyi wonsa bimugirira umumaro ku buzima bwe ndetse n’ubw’umwana kuko ibyo umubyeyi arya ari byo bigena intungamubiri umwana akura mu mashereka. Ibyo umubyeyi wonsa arya byagakwiye kuba bijyana n’intungamubiri we bwite akeneye ndetse n’intungamubiri umwana akeneye kubona mu mashereka. Bimwe mu byo akwiye kwibandaho harimo:...
23
Apr
Kugirango konsa bigirire umumaro umwana wonka ndetse n’umubyeyi wonsa, hari ibyo umubyeyi yakabaye yitaho cyangwa se asobanukiwe mu gihe cyo konsa. Umubyeyi agomba kumenya igihe umwana akeneye konka maze akamwonsa, biba byiza iyo umubyeyi azi ibimenyetso bigaragaza ko umwana akeneye konka. Umwana ushaka konka usanga aba ashaka gushyira intoki...
21
Apr
Konsa umwana neza bimuha intangiriro nziza y’ubuzima; akaba ari yo mpamvu umubyeyi ashishikarizwa konsa umwana byibura amezi atandatu nta kindi amuvangiye kandi na nyuma yaho agakomeza kumwonsa byibura kugeza ku myaka ibiri. Tugiye kurebera hamwe umumaro wo konka ku mwana. Umwana wonse akimara kuvuka bimufasha gukunda umubyeyi ndetse no...
16
Apr
Ubusanzwe konsa ni bumwe mu buryo umugore aha ubuzima umwana kuko mu mashereka habamo intungamubiri umwana aba akeneye kugirango akure neza afite ubuzima bwiza. Usibye umumaro konsa bigirira umwana, umubyeyi wonsa na we bimugirira umumaro ku buzima bwe. Umubyeyi wonsa bimufasha kongera urukundo n’ubusabane agirana n’umwana we bitewe n’imisemburo...
14
Apr
Kugeza ubu nta bushakashaki buragaragaza ko coronavirus ishobora kwandurirwa mu mashereka, ariko kubera uburyo yandura bwagaragaye umugore wonsa uyirwaye cyangwa ufite ibimenyetso byayo hari ibyo agomba kubahiriza kugirango yirinde kwanduza umwana we. Igihe umubyeyi yonsa ariko arwaye cyangwa afite ibimenyenso bya coronavirus agomba gukaraba intoki n’amazi n’isabune mbere yo...