07
Jul
Kutagira isuku y’imyanya ndangagitsina bishobora gutera impumuro mbi mu gitsina, indwara z’uruhu, harimo n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina na kanseri. Ni byiza kwita ku isuku haba mu gukaraba cyangwa imyenda wambara y’imbere. Ku mwangavu, imyanya ndangagitsina igomba kozwa buri munsi hakoreshejwe amazi meza kandi ahagije; ni byiza gusukura imyanya...
02
Jun
Abangavu cyangwa abagore bashobora kugira uburwayi buterwa n’udukoko, buzwi nka infection mu ndimi z’amahanga, dufata imyanya ndangagitsina yabo biturutse mu gukoresha udutambaro dusa nabi mu gihe cy’imihango, kwambara udukoresho bibinda igihe kinini, kudahindura udutambaro twabugewe mu gufata amaraso buri masaha ane, kudutizanya, n’ibindi. Igihe ugize isuku nkeya mu gihe...
26
May
Iyo umwangavu cyangwa umugore ari mu mihango, rimwe na rimwe bahura n’ibimenyetso bibabangamira harimo nko kuribwa mu nda, umutwe, kugira iseseme, umunaniro, guhitwa n’ibindi. Tugiye kurebera hamwe ibyo kurya wakwifashisha n’ibyo wakwirinda byagufasha kwirinda bimwe muri ibyo bimenyetso. Ibiryo warya bikagufasha uri mu mihango harimo: imbuto, imboga z’icyatsi, ibishyimbo,...
14
May
Kugira imihango ibabaza ni kimwe mu bibangamira umugore cyangwa umukobwa igihe ayigiyemo; bamwe bagira ububabare mbere gato y’uko bajya mu mihango, abandi bakagira ububabare bari mu mihango nyir’izina. Hari abagira ububabare bworoheje ndetse n’abagira ububabare bukabije ku buryo bakenera kuba bafata imiti. Ubu bubabare buba mu nda hasi ndetse...
02
Apr
Ubushakashatsi bwagaragaje ko 52% y’abatuye isi ari abagore; 26% muri bo bari mu cyiciro cy’uburumbuke, ni ukuvuga ko buri kwezi bajya mu mihango hagati y’iminsi 2 na 7. N’ubwo bimeze gutya, henshi mu mpande z’isi, kujya mu mihango bifatwa nk’icyasha ku gitsina gore aho usanga hamwe mu bihugu umugore...