14
May
Kugira imihango ibabaza ni kimwe mu bibangamira umugore cyangwa umukobwa igihe ayigiyemo; bamwe bagira ububabare mbere gato y’uko bajya mu mihango, abandi bakagira ububabare bari mu mihango nyir’izina. Hari abagira ububabare bworoheje ndetse n’abagira ububabare bukabije ku buryo bakenera kuba bafata imiti. Ubu bubabare buba mu nda hasi ndetse...
12
May
Igihe umugore agiye kujya mu mihango hari impinduka zishobora kuba mu mubiri we bitewe n’uko hari imisemburo iba irimo ikorwa mu mubiri itari isanzwe. Zimwe muri izo mpinduka harimo: kubabara umugongo, kubabara umutwe, kubyimba amabere ndetse ukumwa asa n’akubabaza, kubabara mu ngingo, guhinduka kw’ijwi, guhinduka mu byiyumviro ukaba wagira...
28
Apr
Uko umwana agenda akura kuva avutse hari ibintu bimwe na bimwe agenda abasha gukora bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo; aha twavuga nko kumenya kuvuga, guseka, kugenda n’ibindi. Tugiye kurebera hamwe ibyo umwana abashobora gukora bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo. Ku mezi abiri umwana aba ashobora guhagarika umutwe we neza nta kiwufashe,...
16
Apr
Ubusanzwe konsa ni bumwe mu buryo umugore aha ubuzima umwana kuko mu mashereka habamo intungamubiri umwana aba akeneye kugirango akure neza afite ubuzima bwiza. Usibye umumaro konsa bigirira umwana, umubyeyi wonsa na we bimugirira umumaro ku buzima bwe. Umubyeyi wonsa bimufasha kongera urukundo n’ubusabane agirana n’umwana we bitewe n’imisemburo...
10
Apr
Ibimenyetso mpuruza ni ibimenyetso bishobora kugaragara ku mugore utwite; bisaba ko yakwihutira kujya kwa muganga igihe bimugaragayeho kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe bwite ndetse no ku buzima bw’umwana atwite. Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo kuva amaraso mu myanya ndangagitsina ku mugore utwite, kubabara mu nda bikabije, kugira...
02
Apr
Ubushakashatsi bwagaragaje ko 52% y’abatuye isi ari abagore; 26% muri bo bari mu cyiciro cy’uburumbuke, ni ukuvuga ko buri kwezi bajya mu mihango hagati y’iminsi 2 na 7. N’ubwo bimeze gutya, henshi mu mpande z’isi, kujya mu mihango bifatwa nk’icyasha ku gitsina gore aho usanga hamwe mu bihugu umugore...
31
Mar
Ubwangavu n’ubugimbi ni ikigero abakobwa n’abahungu bageramo maze imibiri yabo igahinduka; harimo kwiyongera ibiro, uburebure n’ibindi. Umukobwa ugeze mu bwangavu ashobora gusama, naho umuhungu ugeze mu bugimbi ashobora gutera inda. Ibi bibaho bitewe n’uko umubiri ukora imisemburo mishya akaba ari yo itera impinduka mu mubiri, uwari umwana agahinduka umuntu...
20
Sep
Ubwisungane mu kwivuza ni umwe muri gahunda za Leta itangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe mu rwego rwo kurinda abaturage kurembera mu rugo; abagore na bo basabwa kugaragaza uruhare rwabo muri iyi gahunda igamije iterambere ry’igihugu mu kubungabunga ubuzima bwiza. Abagore bo mu Karere ka Muhanga baganira n’Itangazamakuru bavuze ko...
20
Sep
Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ni ibikorwa bibabaza umwe mu babana mu rugo, hagati y’umugabo n’umugore. Iryo hohoterwa rikorwa mu buryo bunyuranye, burimo ibijyanye n’imibanire rusange, kubabaza umubiri, kubabaza umutima, ihohoterwa rishingiye ku mutungo, ihohoterwa rikoresheje ururimi n’ihohoterwa rikorewe igitsina. Iryo hohoterwa ryose rikunze kugaragara hagati y’abashakanye, baba ababana mu...
20
Sep
Umuhanzi kazi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi ku izina rya Maria Yohana avuga ko akiri muto yumvaga azaba umubikira, arangije umwaka wa gatanu w’amashuri abanza yagiye muyisumbuye i Save aho yize umwaka umwe , ubuzima bwaho bukamunanira ntabe akibashije kugera ku nzozi ze nkuko yabyifuzaga, gusa ngo ntibyamubabaje cyane n’ubwo...