Indwara ya Preclampsia

Preclampsia ni uburwayi buza ku mugore utwite bugaragazwa n’ibimenyetso birimo umuvuduko w’amaraso uri hejuru hamwe na poroteyini mu nkari. Iyo utitaweho hakiri kare ishobora kuvamo iyo bita Eclampsia aho noneho umugore utwite atangira kugagara bikaba byamuviramo urupfu we n’umwana atwite. Iyi ndwara ikunda kugaragara nyuma y’ibyumweru 34 umugore atwite...

Ibyo umugore yakwitaho mu gihe ateganya gutwita

Akenshi abagore bakunda gutangira gutegura gutwita ari uko bamaze kumenya ko batwite cyangwa se abandi bagashishikarira mu gushaka amafaranga, imyenda y’umwana, n’ibindi. Nyamara hari bimwe mu byakagombye kwitabwaho ku bijyanye n’ubuzima bw’umugore witegura gutwita mbere y’uko atwita kugirango azabashe kubyara umwana ufite ubuzima bwiza ndetse bibe byanamufasha kwirinda zimwe...

Imyambaro myiza ku mugore utwite

Umugore utwite agenda agira impinduka zinyuranye ku mubiri we akaba akwiye kwita ku cyatuma abasha kumva aguwe neza harimo no kwita ku myambaro yambara ijyanye n’igihe arimo. Umugore utwite biba byiza iyo yambaye imyenda ijyanye n’uko umubiri we uba ugenda uhinduka ndetse itanamubangamiye. Ni byiza kwirinda imyenda igufashe cyane...

Impamvu umubyeyi utwite asabwa kuryamira urubavu rw’ibumoso

Niba wari usanzwe uryamira inda cyangwa ukaryama ugaramye, iyo umaze gutwita biba byiza iyo uryamiye urubavu, by’umwihariko urubavu rw’ibumoso. Impamvu iyo utwite usabwa kuryamira urubavu, by’umwihariko urw’ibumoso, ni uko bifasha amaraso gutembera neza mu mitsi, bityo bigatuma n’intungamubiri ziva ku mubyeyi zijya ku mwana zibasha kumugeraho neza; ikindi ni...

Ese umubyeyi ashobora kwanduza umwana atwite coronavirus?

Kugeza ubu nta bushakashatsi buragagaza ko umugore utwite wanduye coronavirus ashobora kuyanduza umwana atwite; gusa nk’uko byagaragaye ko coronavirus izahaza abafite ubudahangarwa bw’umubiri buke, ni ngombwa ko umugore utwite yitabwaho ndetse akanayirinda kuko na we ari muri abo yazahaza, kugirango harengerwe n’ubuzima bw’umwana atwite. Nubwo kugeza ubu bitaragaragara niba...

Ibimenyetso mpuruza ku mugore utwite

Ibimenyetso mpuruza ni ibimenyetso bishobora kugaragara ku mugore utwite; bisaba ko yakwihutira kujya kwa muganga igihe bimugaragayeho kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe bwite ndetse no ku buzima bw’umwana atwite. Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo kuva amaraso mu myanya ndangagitsina ku mugore utwite, kubabara mu nda bikabije, kugira...

Corona virus ku mugore utwite

Kugeza ubu nta bushakashatsi buragaragaza ko umugore utwite afite amahirwe menshi yo kwandura coronavirus ugereranyije n’abandi bantu basanzwe cyangwa ngo abe yazahazwa na yo. Gusa ubusanzwe umugore utwite agira imihindagurikire mu miterere y’umubiri we bituma bimwongerera amahirwe yo kuba yakwandura zimwe mu ndwara ziterwa na virusi ziba mu muryango...