Contact Us

KN 02 Tel: (+250)788536350

 

Email Us

Email: info@kosmotive.rw

 

Kunywa itabi ku bagore byongerera abana babo ibyago byo kurwa asthme (asima)

 Ubushakashatsibwakozwe na Kaminuza ya San Francisco muri Californie ku bana 2500 bakomoka muri africa n’america bugaragaza ko ababyeyi banywa itabi cyane cyane mu gihe batwite byongera ibyago bigera kuri 50% by’uko abana babo bazarwara asthme mu gihe cy’ubugimbuke bwabo.  

 itabi-ku-bana

Si byiza kunywa itabi mu gihe umubyeyi atwite

Impuguke zo muri iyo Kaminuza ya Californie-San Francisco zakoze ubwo bushakashatsi zinemeza ko abana bavuka kuri abo babyeyi bakunze guhura n’ingorane zo kurwara asthme ifite ubukana bwinshi ku buryo ngo biba bigoranye kuba yavurwa.  

Gusa ariko mu bundi bushakashatsi bwatangajwe mu kwezi kwa 6 2014 n’ikinyamakuru Allergy hamwe na Clinical Immunology bugaragaza ko izi ngaruka zishobora kuba nke kuri abo bana iyo ababyeyi babo bahagaritse kunywa itabi mu gihe bari babatwite.

Muri rusange ubu bushakashatsi bwagaragaje ko muri america y’amajyepfo ari ho higanje cyane abana bahura n’ubwo burwayi bwa Athme bitewe cyane cyane no kuba abo babyeyi bakomeza kunywa itabi mu gihe batwite cyangwa se bitewe n’ingaruka iryo tabi riba ryaragize mu buzima bwabo (effet biologigues) maze bigatuma abana babo nabo bagerwaho n’izo ngaruka.    

 

Latest From Kosmos Magazine

Premium Joomla Templates