Contact Us

KN 02 Tel: (+250)788536350

 

Email Us

Email: info@kosmotive.rw

 

Muhanga: Gahunda yo guhuza ubutaka yafashije abagore kwiteza imbere

Nk'uko bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cyo gufasha Abanyarwanda kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye harimo n’ubuhinzi, abagore ntabwo basigaye inyuma aho usanga bibumbira mu makoperative y’Abahinzi babukora kinyamwuga, bagahuza ubutaka bikabafasha kwihutisha iterambere.

Muri gahunda yo kugaragaza uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu, abagore usanga na bo batarasigaye inyuma, abo twaganiriye batuye muri imwe mu mirenge igize akarere ka Muhanga batangaza ko ubuhinzi bubafatiye runini, kuko bwabakuye mu bukene!

Marisiyana ni umuturage wo mu Kagali ka Mubuga umurenge wa Shyogwe aganira n’Itangazamakuru yavuze ko ubuhinzi abukora nk’umwuga kandi akagendana na buri sezo(season), ati: “ubusanzwe mbere hatarabaho gahunda yo guhuza ubutaka wasangaga duhinga ibijyanye n’amarangamutima yacu rimwe na rimwe bikarumba n'ibyeze ntitubashe gusagurira amasoko, ariko ubu iyo batubwiye bati iyi sezo ya mbere muzahinga imyumbati turayihinga kandi bikatugiriraho ingaruka nziza, tukikenura ndetse tukanasagurira isoko, tukanabasha kwizigamira.”

Akomeza avuga ko ubuhinzi ari bwo bumufasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ndetse ko afite n’itungo yakuye mu buhinzi, anasaba abagore bagenzi be bacyumva ko ubuhinzi ntaho bwakura umuntu ko bakwiye gukura amaboko mu mufuka kuko harimo inyungu.

Mu gishanga cyo mu Murenge wa Nyamabuye abahingamo bafite Koperative igizwe n’abahinzi 396 muri bo abagore ni 259. Vestine Nyirakaragire ni umuhinzi akaba n’umubitsi w’iyi koperative avuga ko iterambere ry’umugore w’umuhinzi rishoboka kuko abasha kwiha icyo akeneye adateze amaboko; ati “muri iyi koperative usanga akenshi abagore ari bo bafite ubuso bunini ku buryo hari n’ugemura toni y’ibigori ugasanga afashe hafi ibihumbi bigera kuri 300, aya mafaranga rero amufasha gukemura ibibazo bindi byo mu muryango.”

Muri iyi Koperative bahinga ibigori, ibishyimbo n’imboga bijyanye na sezo, mu bibazo bagenda bahura na byo ikibabereye imbogamizi cyane ni amazi adafashe basaba ubuyobozi nkunganire bakabasha kubona amazi ahagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Beatrice Uwamaliya avuga ko umugore n'ubwo afatanya n’umugabo agira uruhare runini cyane mu bikorerwa mu muryango. Agira ati “ umubare munini w’abaturage dufite batunzwe n’umwuga wo guhinga yaba aho dutuye mu cyaro cyangwa aho tugenda namwe uko mubibona ibikenerwa byose, guhera mu murima, kurinda agera ku ihunika n'igurisha hose umugore yibonamo kandi mu gihe kinini, iyo umugabo n’umugore bagiye guhinga, binakorewe ubushakashatsi ni abagabo bakeya wasanga batera intabire, bigaragara ko ari umurimo w’abagore, yemwe no gutunganya imbuto usanga ari uruhare rw’umugore, barahinganye mu murima barahinguye, wenda barafumbiye ariko intabire umugore agasubirayo kuyitunganya, noneho no mu kubagara byagera akabagara, abagabo keretse gukorera Ikawa, urutoki dore ko akenshi ari urw’umugabo mu muco dufite, ugasanga rero bya bihingwa dufite bya buri munsi dukenera kenshi umugore ni we ufite uruhare runini mu kubikora, hagera ku igurisha umugabo agafata umwanzuro.”

Akomeza avuga ko bagize amahirwe yo kugira amakoperative y’abahinzi ati “ twagize umugisha wo kugira ikigo cy’amakoperative kuva Perefegitura ikiri Gitarama kugeza uyu munsi, amakoperative akeneye kwitabwaho, akigishwa uburyo umutungo ucungwa kugirango batazawucunga mu buryo butari bwo bakajya mu manza, abahinga umuceri, abahinga ibigori, ab’ikawa, hari benshi cyane ku buryo usanga Koperative hari n’irimo abantu nka 800, bamaze gutera imbere akaba ari yo mpamvu tugomba kubakurikirana kugirango zitazasubira inyuma kuko imicungire yamaze kwaguka.”

Asoza avuga ko nta mwihariko udasanzwe ku bagore kuko amakoperative aba ahuriyemo abagore n’abagabo bose babigishiriza hamwe!

Ahenshi mu gihugu usanga bimwe mu bibazo abagore bahura na byo mu mwuga w’ubuhinzi birimo iby’ubutaka budahagije, kutabona imbuto n’inyongeramusaruro byujuje ubuziranenge, ubumenyi buke mu gukora ubuhinzi no guhura n’imbogamizi z’imihindagurikire y’ikirere.

Imibare igaragaza ko mu bakora ubuhinzi bucirirtse muri Afurika bagera kuri 60% ari abagore. Ibibarirwa hagati ya 60% kugeza kuri 80% by’ibyo kurya mu miryango yo muri Afurika bitangwa n’abo bagore.

 

Saidath Murorunkwere

Kosmos Magazine

 

 

 

Latest From Kosmos Magazine

Premium Joomla Templates