Kosmos Magazine

Muhanga: Umugore ntabwo yasigaye inyuma mu kwishakamo ubwisungane mu kwivuza

Ubwisungane mu kwivuza ni umwe muri gahunda za Leta itangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe mu rwego rwo kurinda abaturage kurembera mu rugo; abagore na bo basabwa kugaragaza uruhare rwabo muri iyi gahunda igamije iterambere ry’igihugu mu kubungabunga ubuzima bwiza.

Abagore bo mu Karere ka Muhanga baganira n’Itangazamakuru bavuze ko hari byinshi bibafasha mu kwigurira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) harimo kwizigama mu bimina ndetse no kujya mu matsinda atandukanye.

Uwizeye Gaudance wo mu Murenge wa Shyongwe yagize ati “ino aha dufite gahunda nyinshi zo kwizigama kandi bigendeye ku bushobozi bwa buri wese, kuko duhera ku giceri cy’ijana kuzamura, iyo rero uri mu kimina, uri mu bwizigame bukorerwa mu kagoroba k’ababyeyi no mu zindi gahunda zo kwizigamira ntabwo wananirwa kwigurira ubwisungane kuko n'iyo igihe kigeze utarayabona itsinda rirakuguriza ukabasha kugenda wishyura buhoro buhoro.”

Avuga ko akenshi usanga abagore ari bo bahangayikishwa cyane no kugirango umuryango ubone ubwisungane kuko iyo hari urwaye ni bo bigiraho ingaruka nyinshi mu kumurwaza.

Nyiraminani Alexia we n’umuryango we ugizwe n’umugabo n’abana batanu, akora umwuga wo kuboha agaseke, avuga ko kuboha agaseke bibafasha mu gukenura urugo, ati: “nk'ubu nunganira utwo umugabo aba yabonye tukabasha kugura ubwisungane mu kwivuza bwacu ndetse n’ubw'aba bana mureba, twe nk’umuryango dufata iya mbere mu kwishyura kuko n'iyo twayabuze twitabaza ikimina mbamo, kikatuguruza, tukabasha kwishyura kuko ni gahunda yaje ikenewe idufasha guhabwa ubuvuzi mu buryo bworoshye.”

Akomeza ajyira inama abagore bagifite imyumvire y’uko umugabo ari we ubaha byose, ko bakura amaboko mu mifuka bagahera ku tuntu duto duto, bagahura n'abandi, kugirango na bo bishakemo iterambere ryabo n’iry’umuryango by’umwihariko.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Beatrice Uwamaliya avuga ko umugore azigama cyane ku buryo kwishyura ubwisungane abigiramo uruhare rugaragara; ati “burya muri kwa kuba mu rugo cyane no kumva ko ari nyina w’umuntu, kwa kumva ko ari we ugomba kubona ibyo atanga, ibyo agabura, afite ukuntu abika cyane cyane ateganyiriza ahazaza, muri mutuelle rero buriya akenshi iyo umugore azi ko yasamye inda cyangwa afite akana gato ni we ufata iya mbere akavuga ngo tugomba kubanza kugura Mutuelle n’umugabo aba abizi, iyo ari mu kimina, mu mashyirahamwe, mu matsinda se, arasa ku ntego bakabanza kuri iyo mutuelle.”

Yongeraho ko mutuelle itakagombye gusiganirwa, akaba ari imwe mu mpamvu bahozaho inyigisho, mu mwaka barangije w’imihigo bari ku kigero hafi 90%, ariko baba barahize kugera ku 100% n'ubwo usanga hari utugari tumwe na tumwe tuba twaragejeje 100%.

Itegeko rishya riteganya ko buri munyamuryango uzishyura ubwisungane mbere yo gutangira umwaka, uwishuye hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’ukwa Nzeri bazaba bafite amahirwe yo kuba bakenera service z’ubuvuzi bagahita bivuza. Ubu kugirango wivuze bisaba kuba ufite Indangamuntu yawe cyangwa ikarita ya Mituweli ndetse na nimero y’umukuru w’umuryango.

 

Saidath Murorunkwere

Kosmos Magazine

Kamonyi: Abagore mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

Gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo hitabwa cyane ku bikorerwa iwacu, iragenda ifata intera hirya no hino mu gihugu, mu karere ka Kamonyi na ho ntibasigaye inyuma by’umwihariko abagore kuko usanga bayigaragaramo haba mu byambarwa, mu bikoresho by’ubwubatsi, mu mitako n’ibindi.

Niyonizeye Donatila wo mu Murenge wa Musambira akora umurimo w’ubudozi yibanda cyane ku bikorerwa iwacu, (Made in Rwanda), aganira n’Itangazamakuru yavuze ko abagabo bamwe na bamwe baca intege abo babana ati “iyo ufite umutware mubana agushyigikiye igihe cyose urakora bikemera ariko iyo atagushyigikiye byo ntibishobora kwemera, wenda hari nk'abantu bitinya ukabona hari udashaka gukora, biriya ni ugusubiza inyuma urugo rwe, burya inshuro nyinshi abagore ni twe tuzamura ingo zacu kandi ni twe tumenya ibikenewe kurusha abagabo, umugabo n'iyo yaba ahembwa menshi akaguha amafaranga, ariko burya aguha amafaranga gusa ntaba azi icyo uri bugure, twe ni twe tugomba kumenya ibikenewe kuko umugore ni we umenya ibiteza imbere urugo.”

Akomeza avuga ko kudashaka icyo ukora ku mugore uba usubiza inyuma urugo rwawe kandi ni wowe uba wihemukiye, ati “natangiye nta n’imashini mfite nkodesha mu gihe cy’amezi atandatu ngura iyo nakodeshaka ibimbi 50. Ndakomeza ndakora abakiriya bagenda baboneka mva ku rubaraza, nkodesha inzu ntangira gukora njyenyine.” yongeraho ko ubu amaze kwigurira imashini zigera kuri 5, yishyurira mutuelle umuryango we ndetse akanatanga akazi.

Asoza ajyira inama abagore bagenzi be bacyitinya ko nibatinyuka kwinjira mu kintu bakakijyamo kandi bakagikunda Imana izabasangamo kandi ibaheremo umugisha, ndetse n’abana babo bibafashe gukura bakunda umurimo.

Abagore bamaze kwibumbira mu ma Koperative na bo bavuga ko ibikorerwa mu Rwanda bimaze kubateza imbere kandi ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda yabashishikarije gukura amaboko mu mifuka, bakamenya guteganyiriza ejo hazaza habo ndetse n'ah’umuryango by’umwihariko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice avuga ko mu Karere ayoboye ibikorerwa mu Rwanda byagiye bikorwa by’umwihariko bihereye ku ma koperative y’abagore ndetse n’urubyiruko.

Ati: “ubu dufite amakoperative y’abadamu akora ibijyanye n’ububumbyi, cyangwa se gukora imitako n’ibindi bikoresho bikorwa mu ibumba, ayo makoperative turayafite mu Murenge wa Rukoma ndetse no mu Murenge wa Runda muri Kagina, dufite kandi n’abadamu batandukanye bagiye bibumbiye mu matsinda n’amashyirahamwe atari mu makoperative akomeye, bagenda bakora ibituruka ku myambaro, ibituruka ku mpu, harimo inkweto imikandara, n’ibikapu, ndetse dufite n’umwihariko w’amabuye, dufite ibuye ryitwa urugarika, harimo abajene cyagwa se urubyiruko batangiye kuyabyaza umusaruro, bakoramo amakaro, umucanga , amavaze, ibibindi, ndetse no kugera ku rwego rw’amasahani n’ibikombe.”

Yongeraho ko nk'uko gahunda ya Leta ari ugukomeza kongera imbaraga mu guteza imbere ibikorerwa iwacu na bo bakomeza kuba hafi aya makoperative no gushishikariza abayarimo gukora byinshi kurushaho!

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Leta y'u Rwanda yatangije ubukangurambaga bugamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda  na Politiki zihamye z'ubuziranenge bwabyo kugirango bigire agaciro ku masoko yo mu Rwanda n'ayo hanze. Ibi byafashije igihugu kugabanya icyuho kiri hagati y'ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga n'ibyoherezwayo.

 

Saidath Murorunkwere

Kosmos Magazine

Muhanga: Gahunda yo guhuza ubutaka yafashije abagore kwiteza imbere

Nk'uko bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cyo gufasha Abanyarwanda kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye harimo n’ubuhinzi, abagore ntabwo basigaye inyuma aho usanga bibumbira mu makoperative y’Abahinzi babukora kinyamwuga, bagahuza ubutaka bikabafasha kwihutisha iterambere.

Muri gahunda yo kugaragaza uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu, abagore usanga na bo batarasigaye inyuma, abo twaganiriye batuye muri imwe mu mirenge igize akarere ka Muhanga batangaza ko ubuhinzi bubafatiye runini, kuko bwabakuye mu bukene!

Marisiyana ni umuturage wo mu Kagali ka Mubuga umurenge wa Shyogwe aganira n’Itangazamakuru yavuze ko ubuhinzi abukora nk’umwuga kandi akagendana na buri sezo(season), ati: “ubusanzwe mbere hatarabaho gahunda yo guhuza ubutaka wasangaga duhinga ibijyanye n’amarangamutima yacu rimwe na rimwe bikarumba n'ibyeze ntitubashe gusagurira amasoko, ariko ubu iyo batubwiye bati iyi sezo ya mbere muzahinga imyumbati turayihinga kandi bikatugiriraho ingaruka nziza, tukikenura ndetse tukanasagurira isoko, tukanabasha kwizigamira.”

Akomeza avuga ko ubuhinzi ari bwo bumufasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ndetse ko afite n’itungo yakuye mu buhinzi, anasaba abagore bagenzi be bacyumva ko ubuhinzi ntaho bwakura umuntu ko bakwiye gukura amaboko mu mufuka kuko harimo inyungu.

Mu gishanga cyo mu Murenge wa Nyamabuye abahingamo bafite Koperative igizwe n’abahinzi 396 muri bo abagore ni 259. Vestine Nyirakaragire ni umuhinzi akaba n’umubitsi w’iyi koperative avuga ko iterambere ry’umugore w’umuhinzi rishoboka kuko abasha kwiha icyo akeneye adateze amaboko; ati “muri iyi koperative usanga akenshi abagore ari bo bafite ubuso bunini ku buryo hari n’ugemura toni y’ibigori ugasanga afashe hafi ibihumbi bigera kuri 300, aya mafaranga rero amufasha gukemura ibibazo bindi byo mu muryango.”

Muri iyi Koperative bahinga ibigori, ibishyimbo n’imboga bijyanye na sezo, mu bibazo bagenda bahura na byo ikibabereye imbogamizi cyane ni amazi adafashe basaba ubuyobozi nkunganire bakabasha kubona amazi ahagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Beatrice Uwamaliya avuga ko umugore n'ubwo afatanya n’umugabo agira uruhare runini cyane mu bikorerwa mu muryango. Agira ati “ umubare munini w’abaturage dufite batunzwe n’umwuga wo guhinga yaba aho dutuye mu cyaro cyangwa aho tugenda namwe uko mubibona ibikenerwa byose, guhera mu murima, kurinda agera ku ihunika n'igurisha hose umugore yibonamo kandi mu gihe kinini, iyo umugabo n’umugore bagiye guhinga, binakorewe ubushakashatsi ni abagabo bakeya wasanga batera intabire, bigaragara ko ari umurimo w’abagore, yemwe no gutunganya imbuto usanga ari uruhare rw’umugore, barahinganye mu murima barahinguye, wenda barafumbiye ariko intabire umugore agasubirayo kuyitunganya, noneho no mu kubagara byagera akabagara, abagabo keretse gukorera Ikawa, urutoki dore ko akenshi ari urw’umugabo mu muco dufite, ugasanga rero bya bihingwa dufite bya buri munsi dukenera kenshi umugore ni we ufite uruhare runini mu kubikora, hagera ku igurisha umugabo agafata umwanzuro.”

Akomeza avuga ko bagize amahirwe yo kugira amakoperative y’abahinzi ati “ twagize umugisha wo kugira ikigo cy’amakoperative kuva Perefegitura ikiri Gitarama kugeza uyu munsi, amakoperative akeneye kwitabwaho, akigishwa uburyo umutungo ucungwa kugirango batazawucunga mu buryo butari bwo bakajya mu manza, abahinga umuceri, abahinga ibigori, ab’ikawa, hari benshi cyane ku buryo usanga Koperative hari n’irimo abantu nka 800, bamaze gutera imbere akaba ari yo mpamvu tugomba kubakurikirana kugirango zitazasubira inyuma kuko imicungire yamaze kwaguka.”

Asoza avuga ko nta mwihariko udasanzwe ku bagore kuko amakoperative aba ahuriyemo abagore n’abagabo bose babigishiriza hamwe!

Ahenshi mu gihugu usanga bimwe mu bibazo abagore bahura na byo mu mwuga w’ubuhinzi birimo iby’ubutaka budahagije, kutabona imbuto n’inyongeramusaruro byujuje ubuziranenge, ubumenyi buke mu gukora ubuhinzi no guhura n’imbogamizi z’imihindagurikire y’ikirere.

Imibare igaragaza ko mu bakora ubuhinzi bucirirtse muri Afurika bagera kuri 60% ari abagore. Ibibarirwa hagati ya 60% kugeza kuri 80% by’ibyo kurya mu miryango yo muri Afurika bitangwa n’abo bagore.

 

Saidath Murorunkwere

Kosmos Magazine

 

 

 

Nyarugenge: Haracyagaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ni ibikorwa bibabaza umwe mu babana mu rugo, hagati y’umugabo n’umugore. Iryo hohoterwa rikorwa mu buryo bunyuranye, burimo ibijyanye n’imibanire rusange, kubabaza umubiri, kubabaza umutima, ihohoterwa rishingiye ku mutungo, ihohoterwa rikoresheje ururimi n’ihohoterwa rikorewe igitsina. 
Iryo hohoterwa ryose rikunze kugaragara hagati y’abashakanye, baba ababana mu buryo bwemewe n’amategeko, n’abandi babana batarasezeranye.

Baganira n’Itangazamakuru bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko ihohoterwa ryo mu ngo, rihari kandi ko usanga riri ku kigero cyo hejuru bitewe n’uko abenshi baba badashaka kurigaragaza!

Ingabire Claudine avuga ko we nta terambere yageraho kandi atakoze kuko nta burenganzira abifitiye ati “nko ku giti cyanjye ndi umugore uhora yicaye aha mu bana, nta kazi mfite, nta burenganzira mfite bwo kuba nashaka akazi nk'abandi, nta terambere nageraho, narigeraho gute kandi ntakoze; mbese nimba banjugunyiye icyo gihumbi ni kirye gutyo nyine, iryo se si ihohoterwa, nk'ubu nataye icyangombwa nta rangamuntu mfite sinshobora kuba najya kuyishaka kuko nta ruhushya, nta n'ubushobobozi, nimba yampaye icyo gihumbi ni icyo guhahira umuryango w’abantu batandatu, ntiwagihahishamo ngo usagure n’igiceri cy'ijana ngo ube wagira ikindi ukora.”

Akomeza agira ati “ kwitwa ngo ntiwasezeranye ho ni irindi hohoterwa, ugira icyo uvuga ati ubundi wasezeranye na nde? Uzasige abana banjye utumuke ugende, nubwo tuba tuvuga ngo nta kazi dufite natwe tuba twakoze ako mu rugo ntikoroshye ariko ibyo ntabireba, simuraza se? Indaya yo ntibayihonga, sinamubyariye se, ndavunika ariko nta kamaro binamfiitiye, uretse gupfira umwana wanjye!”

Mu gahinda kenshi Ingabire yatweretse inguma agiye afite ku mubiri azikuye ku guhohoterwa, gusa ashimira Perezida wa Republika cyane ati: “mu mubiri wanjye mfite inguma nyinshi, ariko aho tugereye muri uyu mudugudu wa Karama nariyongereye, mbese ndasa neza, harakabaho perezida wa repubulika, kuko nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu hari umusonga wanjye ugenda womoka, sinabona uko mushimira kuko ngaragaje amarangamutima yanjye kuri we sinabona icyo namushimira.”  

Akomeza avuga ko ashoboye ariko nta bushobozi, ubu ngo abonye inkunga imufasha kwifasha yagerageza kuko noneho ubu umugabo atazamukangisha ngo mvira iwanjye kuko inzu itaraba iye.

Mukamana na we avuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rihari kandi azi n'abarikorerwa, rimwe na rimwe banakoreshwa mu buriri ibyo badashaka ati “ impande zombi usanga zihohoterana, umugore akaba yahohotera umugabo, cyangwa se umugabo agahohotera umugore, nubwo akenshi rikorerwa abagore, icyo nsaba ubuyobozi ni uko bwakomeza gukangurira uwahohotewe kudaceceka, akamenyesha inzego, no mu kagoroba k’ababyeyi bakagaragazamo ikibazo bakaba bacoca ayo makimbirane ataragera kure.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime NZARAMBA avuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rihari, basaba aho byabaye ko bajya batanga amakuru ku gihe; ati “ akenshi nk'abagabo usanga banywa inzoga akenshi zihenze cyangwa se bamwe na bamwe usanga bafata ibiyobyabwenge atamenya uko agomba kuba yafata umugore, ibyo rero tuba dushaka kugirango aho byabaye, uwakoze ibikorwa nk'ibyo bigayitse abashe gushyikirizwa inzego, ntihabeho guhishira.”

Akomeza avuga ko irindi hohoterwa rijya rikorwa ari irikorerwa abana b'abakobwa aho bavutswa uburenganzira bwabo; ati “umugore ashobora kuba wenda, ariko ntabwo bihari cyane ariko na hacye biri ni twe tugomba kuvuga tuti aho uwo mugore yajya, wenda agiye guhinga agatwara umwana w’umukobwa kugirango ajye kumureresha undi mwana, ni bya bindi byo gusumbisha abana, tubona iyo hajemo ibyo gucikiriza ishuri, usanga umubare munini ari uw'abana b'abakobwa, twakurikirana biciye mu Nama y’igihugu y’Abagore (CNF) usanga cyane cyane mu mirenge y’icyaro ni ba bana baherekeza ba nyina gukora, dufatanyije na CNF rero tuganiriza uwo muryango tubabwira ko abana bose bangana kandi bafite amahirwe amwe kandi angana.”

Yongeraho ko binyuze mu mugoroba w’ababyeyi aho bigisha urugo kugirango rwirinde amakimbirane, uyu mugoroba urabafasha cyane mu kwigisha abantu kubana mu mahoro, kwirinda intonganya ndetse no guha abana uburere bukwiye.

Ihohoterwa rifite uburyo bwinshi rikorwamo hari ihohoterwa ribabaza umubiri, Ihohoterwa rishingiye ku mutungo, Ihohoterwa rishingiye ku mibanire mu muryango; Ihohoterwa rishingiye ku kwemera, ubwoko n’akarere k’inkomoko ndetse n’ihohoterwa ribabaza umutima; iri ni ihohoterwa rikorwa hari n’abandi bantu batandukanye baba inshuti cyangwa umuryango.

Abashakanye bakwiye kwiga kuganira, ndetse bagaharanira ko imibanire yabo yashingira ku rukundo rwubakiye ku musingi w’ukuri.

 

Saidath Murorunkwere

Kosmos Magazine

 

 

Premium Joomla Templates