KOGA: Siporo y’ingenzi cyane

Koga ni siporo idasaba ingufu cyane ariko ikagufasha gukoresha umubiri wose kimwe no kugenda, kwiruka cg gutwara igare, icyiza kirusha ibindi cyo koga ni uko ari igikorwa cyakorwa n’abantu b’ingeri zose ndetse n’imyaka yose, kubera ko mu gihe uri mu mazi hari igituma umuntu wese agabanya ibiro bitewe n’uko ari mu mazi bityo bikagufasha gukora umwitozo ngororangingo mu gihe urimo koga. Hari byinshi cyane wakungukira mu koga abantu benshi birengagiza. Ariko se ni ibihe byiza ku mubiri, mu mibanire ndetse no mu mutwe by’iyi siporo y’ingenzi?

Abahanga benshi bavuze ko koga biramutse bigiye mu bikorwa bya buri gihe mu buzima bw’umuntu, hari ingaruka zigaragara byagira mu miterere y’umubiri w’umuntu; koga bigirira akamaro ubuzima bwawe muri rusange. Koga ni siporo nziza cyane yagufasha kugira umutima utera neza n’amaraso atembera neza mu mubiri , kubera ko mu gihe woga uba ukoresha umubiri wawe wose; bityo rero umutima wawe ukaba ugomba gusunika amaraso byihuse kurenza uko usanzwe uyajyana mu maboko ndetse n’amaguru yawe. Ikindi kandi, koga ahantu harehare ni byiza ku bihaha byawe kuko bituma ugomba guhumeka cyane kurusha uko bisanzwe.

 

 nager2Niba ufite ikibazo cy’ibiro bihora byiyongera ukaba ushaka kubishyira ku murongo, koga ni ikintu cyiza cyane wakoresha. Koga bishobora kugufasha kugumana ibiro wifuza ndetse no kuba wakoresha umubiri wawe imyitozo ngororangingo mu buryo udashobora kwiyumvisha.

Kubera ko amazi agabanya ibiro byawe, bituma koga biba umwitozo udasaba ingufu nyinshi; ibi bikaba ari ikintu cyiza cyane ku bagore batwite, abantu badashobora kugenda, ndetse n’abifuza kurinda ingingo zabo. Ku bantu bakuze, nta muntu ugira imyaka myinshi yamubuza koga. Koga biba byiza ku bantu bakuze by’umwihariko kuko aba ari uburyo bwabo bwo gukora imyitozo ngororangingo batananije ingingo zabo n’imibiri yabo muri rusange. Koga byongerera amagufa gukomera ku bagore bageze mu gihe cyo gucura. Kongera imikomerere y’amagufa bigabanya kuba wavunika igufa igihe wituye hasi. Niba uri umuntu ukuze, koga bishobora kugufasha gukomeza gukora imyitozo ngororangingo bikaba byanagutera imbaraga zo gukora ibindi bintu. Koga bishobora gufasha gukiza no kugarura ubuzima ku ngingo z’umubiri zaba zaravunitse cg zarangiritse mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ntago bizagukiza gutyo gusa nk’aho ari igitangaza ariko bizafasha kwihutisha kuba umubiri wawe wakira. Koga bizwiho gufasha abantu bafite ibibazo by’amaguru ndetse n’umugongo bitewe cyane cyane n’imyitozo ukoresha umubiri wawe mu gihe woga mu mazi. Aho koga bitandukanira n’indi myitozo ngororangingo ni uko byo bitananiza umubiri wawe, amazi kandi atuma inyama z’umubiri wawe zikomera bikaba byagufasha gukora indi myitozo isaba ingufu. Jya woga niba ushaka kongera imbaraga z’ingingo zawe ndetse ukongerera imbaraga umubiri wawe muri rusange.

Ibyiza byo mu mutwe biva mu koga ntago byagiye bivugwaho cyane nk’ibyiza byo ku mubiri, ariko nabyo bishobora kugirira akamaro kenshi umuntu muri rusange. Ubushashatsi bwagiye bukorwa n’inzobere ndetse n’abantu ku giti cyabo bugaragaza ko abantu bakunda koga badakunze kugira ibibazo byo kubabara cg kurakara igihe bavuye koga, kandi bagakura imbaraga nyinshi mu koga kurenza iyindi myitozo ngororangingo.

Biroroshye kubona uburyo koga byagufasha kuruhuka haba mu mutwe ndetse no ku mubiri. Kwibera mu mazi bishobora kukujyana kure y’ibintu byose, kandi kuba mu mazi biraruhura, bigatuma wumva umerewe neza kuko amazi agabanya ibiro byawe ukumva utiremereye. Kujya kuruhuka cg ugasohokana n’umuryango mugiye koga byongera ibihe byiza hamwe n’umuryango muzajya mwibuka bityo bikagufasha gusabana n’abandi bikanakomeza umubano wanyu. Hari abantu bakunda koga nk’irushanwa. Ibi bitera umuntu kugira umutima ushaka gutsinda. Gukunda amarushanwa bitera kumva umerewe neza mu mutwe, bikakongerera ubuzima bwiza bwo mu mutwe, nk’uko bivugwa muri raporo yakozwe mu mwaka wa 2010 na Kaminuza ya Valencia mu gihugu cya Esipanye, abashakashatsi mu by’ubuzima bwa muntu bise “Salud Pública de México”.

Koga bishobora kukongerera igihe cyo kubaho. Umubare w’abantu bakunda koga bapfa ni muto ugereranyije n’abakunda kwiruka, abakunda kugenda, ndetse n’indi myitozo, nk’uko byatangajwe na Nancy L. Chase, ukuriye abanditse igitabo cy’ubushakashatsi cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2008 n’ikinyamakuru “International Journal of Aquatic Research and Development”. Uyu mwitozo ufasha umutima w’umuntu wagakwiye gukorwa n’abantu benshi, bitewe n’ibyiza ugira haba ku mubiri ndetse no mu mutwe, bitabaye ibyo koga bizahinduka rya buye ryajugunye n’abubatsi rikaza guhinduka ikusanyamfuruka.

KOGA: Siporo y’ingenzi cyane

Koga ni siporo idasaba ingufu cyane ariko ikagufasha gukoresha umubiri wose kimwe no kugenda, kwiruka cg gutwara igare, icyiza kirusha ibindi cyo koga ni uko ari igikorwa cyakorwa n’abantu b’ingeri zose ndetse n’imyaka yose, kubera ko mu gihe uri mu mazi hari igituma umuntu wese agabanya ibiro bitewe n’uko ari mu mazi bityo bikagufasha gukora umwitozo ngororangingo mu gihe urimo koga. Hari byinshi cyane wakungukira mu koga abantu benshi birengagiza. Ariko se ni ibihe byiza ku mubiri, mu mibanire ndetse no mu mutwe by’iyi siporo y’ingenzi?

 

Abahanga benshi bavuze ko koga biramutse bigiye mu bikorwa bya buri gihe mu buzima bw’umuntu, hari ingaruka zigaragara byagira mu miterere y’umubiri w’umuntu; koga bigirira akamaro ubuzima bwawe muri rusange. Koga ni siporo nziza cyane yagufasha kugira umutima utera neza n’amaraso atembera neza mu mubiri , kubera ko mu gihe woga uba ukoresha umubiri wawe wose; bityo rero umutima wawe ukaba ugomba gusunika amaraso byihuse kurenza uko usanzwe uyajyana mu maboko ndetse n’amaguru yawe. Ikindi kandi, koga ahantu harehare ni byiza ku bihaha byawe kuko bituma ugomba guhumeka cyane kurusha uko bisanzwe.

 

Niba ufite ikibazo cy’ibiro bihora byiyongera ukaba ushaka kubishyira ku murongo, koga ni ikintu cyiza cyane wakoresha. Koga bishobora kugufasha kugumana ibiro wifuza ndetse no kuba wakoresha umubiri wawe imyitozo ngororangingo mu buryo udashobora kwiyumvisha.

 

Kubera ko amazi agabanya ibiro byawe, bituma koga biba umwitozo udasaba ingufu nyinshi; ibi bikaba ari ikintu cyiza cyane ku bagore batwite, abantu badashobora kugenda, ndetse n’abifuza kurinda ingingo zabo. Ku bantu bakuze, nta muntu ugira imyaka myinshi yamubuza koga. Koga biba byiza ku bantu bakuze by’umwihariko kuko aba ari uburyo bwabo bwo gukora imyitozo ngororangingo batananije ingingo zabo n’imibiri yabo muri rusange. Koga byongerera amagufa gukomera ku bagore bageze mu gihe cyo gucura. Kongera imikomerere y’amagufa bigabanya kuba wavunika igufa igihe wituye hasi. Niba uri umuntu ukuze, koga bishobora kugufasha gukomeza gukora imyitozo ngororangingo bikaba byanagutera imbaraga zo gukora ibindi bintu. Koga bishobora gufasha gukiza no kugarura ubuzima ku ngingo z’umubiri zaba zaravunitse cg zarangiritse mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ntago bizagukiza gutyo gusa nk’aho ari igitangaza ariko bizafasha kwihutisha kuba umubiri wawe wakira. Koga bizwiho gufasha abantu bafite ibibazo by’amaguru ndetse n’umugongo bitewe cyane cyane n’imyitozo ukoresha umubiri wawe mu gihe woga mu mazi. Aho koga bitandukanira n’indi myitozo ngororangingo ni uko byo bitananiza umubiri wawe, amazi kandi atuma inyama z’umubiri wawe zikomera bikaba byagufasha gukora indi myitozo isaba ingufu. Jya woga niba ushaka kongera imbaraga z’ingingo zawe ndetse ukongerera imbaraga umubiri wawe muri rusange.

 

 

Ibyiza byo mu mutwe biva mu koga ntago byagiye bivugwaho cyane nk’ibyiza byo ku mubiri, ariko nabyo bishobora kugirira akamaro kenshi umuntu muri rusange. Ubushashatsi bwagiye bukorwa n’inzobere ndetse n’abantu ku giti cyabo bugaragaza ko abantu bakunda koga badakunze kugira ibibazo byo kubabara cg kurakara igihe bavuye koga, kandi bagakura imbaraga nyinshi mu koga kurenza iyindi myitozo ngororangingo.

 

Biroroshye kubona uburyo koga byagufasha kuruhuka haba mu mutwe ndetse no ku mubiri. Kwibera mu mazi bishobora kukujyana kure y’ibintu byose, kandi kuba mu mazi biraruhura, bigatuma wumva umerewe neza kuko amazi agabanya ibiro byawe ukumva utiremereye. Kujya kuruhuka cg ugasohokana n’umuryango mugiye koga byongera ibihe byiza hamwe n’umuryango muzajya mwibuka bityo bikagufasha gusabana n’abandi bikanakomeza umubano wanyu. Hari abantu bakunda koga nk’irushanwa. Ibi bitera umuntu kugira umutima ushaka gutsinda. Gukunda amarushanwa bitera kumva umerewe neza mu mutwe, bikakongerera ubuzima bwiza bwo mu mutwe, nk’uko bivugwa muri raporo yakozwe mu mwaka wa 2010 na Kaminuza ya Valencia mu gihugu cya Esipanye, abashakashatsi mu by’ubuzima bwa muntu bise “Salud Pública de México”.

 

Koga bishobora kukongerera igihe cyo kubaho. Umubare w’abantu bakunda koga bapfa ni muto ugereranyije n’abakunda kwiruka, abakunda kugenda, ndetse n’indi myitozo, nk’uko byatangajwe na Nancy L. Chase, ukuriye abanditse igitabo cy’ubushakashatsi cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2008 n’ikinyamakuru “International Journal of Aquatic Research and Development”. Uyu mwitozo ufasha umutima w’umuntu wagakwiye gukorwa n’abantu benshi, bitewe n’ibyiza ugira haba ku mubiri ndetse no mu mutwe, bitabaye ibyo koga bizahinduka rya buye ryajugunye n’abubatsi rikaza guhinduka ikusanyamfuruka.

 

Premium Joomla Templates