Yavuye mu muhanda, none ariga kaminuza

Mu buzima no mu mibereho mibi yo kuba mu muhanda, Gatebuke Pascal yigiriye icyizere none ubu ariga muri Kaminuza mu ishami rya Civil Enginering mu cyahoze ari KIST.

GatePascal

Nyuma yo kunyura mu nzitane z’ubuzima : ubukene mu muryango we, guta ishuri, ubuzima bwo mu muhanda (mayibobo), kurara rwantambi mu biraro, … Gatebuke Pascal ufite imyaka 26 arasangiza abandi bana ubuhamya bw’imibereho ye kugeza aho ubu yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji ya KIST.

Amavu n’amavuko ye

Gatebuke Pascal yavukiye mu cyahoze ari komini Butamwa mu murenge wa Nyarufunzo mu 1989. Avukira mu muryango w’ababyeyi b’abakene. Avukana n’abavandimwe 4 (abakobwa 3 n’umuhungu 1 ari we muhererezi mu muryango). Yakuriye mu mibereho igoye cyane ku buryo batabonaga ikibatunga gihagije. Se ariko yaje gupfa mu 1994, asigarana na nyina na we waje gufungwa.

Mu mibereho iruhije

Ageze mu kigero cy’imyaka 5, bashikibe na bo baje kumusiga wenyine, haboneka umugiraneza aramwitangira amujyana iwe kumurererayo. Yaje kujya mu ishuri ndetse agerageza kwiga neza ku buryo yagiraga amanota meza. Nyuma ariko yaje gufatwa nabi ku buryo yavaga ku ishuri ntabone icyo kurya ndetse ntanitabweho ku buryo bushimishije. Afite imyaka 8, yaje gutorongera ajya i Kigali i Nyamirambo ashakisha imibereho kuko aho yari ari hari hamunaniye. Ahageze yasanze abandi bana bibera mu muhanda batangira kumwigisha imibereho ya mayibobo.

Bakajya batoragura amakara bakayagurisha bakabona amafaranga abatunga. Aho kurara ntaho uretse kuba mu biraro by’imihanda ni ho ngo hari ingangi yabo (uburaro). Ubwo buzima yabubayemo biratinda ndetse agera n’aho yifuza kubuvamo ariko agasanga ntaho abuhungira. Aho mu muhanda ngo batungwaga no kunywa kole, urumogi babifatanyije no kwiba lisansi mu modoka. Ibyo ngo babikoraga kugira ngo bihe morale mu buzima, biyibagiza ibibazo bahura na byo by’imibereho mibi.

Uko yavuye mu muhanda

Nyuma y’igihe kirekire amenyereye ubumayibobo, hari ababyeyi babiri barimo Nyirahabiyambere Lidiya na Mujawayesu Ewujeniya ngo baje guhaha mu isoko ry’I Nyamirambo, babwira umwe muri bagenzi be witwaga Omar babanaga muri ubwo buzima, ko yabatwaza. Bamwemerera kumuha amafaranga 300 ngo abagereze ibintu byabo mu Biryogo aho bari bafite restora. Yaje kubyemera ajyana na bo, bahageze baramugaburira ndetse bamuha n’amafaranga ye.

Agarutse yasangije bagenzi be ukuntu abo babyeyi bamwitayeho ndetse ngo bamusaba kuganiriza bamayibobo bagenzi be ngo na bo baze kugarukana babahe ibyo kurya. Baje kwibaza byinshi kuri abo babyeyi ariko Gatebuke na Omar bo biyemeza kujyayo babitaho baranabambika ariko ntibahaguma. Gusa abo babyeyi baje no gushakashaka abandi bana bo mu muhanda babashakira icumbi batangira kubitaho uko bashoboye.

Inzozi zo kwiga

Igihe cyaje kugera bababwira ko bifuza kubashyira mu ishuri. Kuri Gatebuke yumvise borosoye uwabyukaga. Ababyeyi bayobowe na Nyirahabiyambere Lidiya baje kwimurira abo bana ku Kimisange mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama-Kicukiro maze bashinga umuryango witwa GARUKA wita ku bana bavuye mu muhanda n’abana b’imfubyi.

Gatebuka yakomeje agira ati : ‘Naje rero gushyirwa mu ishuri mu kigo cy’amashuri cya Kimisange giherereye mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, hamwe na bagenzi banjye ariko mfite intumbero yo kwiga nshyizeho umwete, ndetse nibwira mu mutima ko nintsinda amashuri abanza nzajya kwiga muri kaminuza ».

Byaje kumuhira rero ariga koko maze umwaka wa gatandatu awurangiza afite amanota meza amuhesha kujya mu yisumbuye. Yoherejwe mu ishuri ryisumbuye rya Leta i Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba. Ageze mu mwaka wa 5, habaye amakosa yakozwe n’abana biganaga ; kubera ko yari yaranatorewe kuba doyen (ukuriye abandi), bamubajije amakosa y ‘abo bana avuga ko atayazi baramwirukana, araza abibwira abayobozi ba Garuka bamwitagaho kuri byose: na bo bajya kwinginga ngo asubire mu ishuri ariko ubuyobozi bw’ishuri buranga.

Ntiyacitse intege ariko kuko bamubwiye ko yashakisha irindi shuri ariko ridahenze. Yaje kuribona mu kigo cyigisha tekiniki ryitwa ETAK Kimisange– Kigali, maze akomereza mu mwaka yari agezemo, yiga iby’ubwubatsi ariko yumva bitamunejeje kuko ubundi yigaga iby’ubugenge n’imibare.

Yagiye kwiga muri Tekiniki, ariko agira ingingimira y’uko atazabona buruse yo kujya muri Kaminuza. Iby’Imana yagambiriye rero ntibisubizwa inyuma, Gatebuke yatsinze amasomo ya tekiniki mu by’ubwubatsi maze abona impamyabumenyi ya WDA imuhesha kujya muri Kaminuza. Yagize ati‘ Koko jye nka Gatebuke nshobora kujya muri Kaminuza nk’abandi pe ! Jye umuntu wari mayibobo ngiye kuziga kaminuza ! » Byaramutangaje cyane ubwo noneho yasabaga kwiyandikisha muri REC akoresheje ikoranabuhanga rya Internet, maze akabona igisubizo kimwemerera ko amasomo ye ya kaminuza azayakomereza muri kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya ‘CIVIL ENGINEERING’ mu cyahoze ari KIST.

N’ibyishimo byinshi arashimira Imana kuba na we yaributswe agakurwa mu muhanda none akaba afite icyerekezo cyiza na we akaba yumva azigirira umumaro n’icyizere ndetse akanakigirira n’igihugu cye.

Gatebuke nk’umwana wari mayibobo ubu afite intumbero ko narangiza amashuri ye ya Kaminuza azakomeza ndetse akanakorera Masters ndetse n’urwego rw’ikirenga mu bya Ingeniorat.

Yifurije abandi bana bakiri mu muhanda ndetse n’abadafite gifasha ko badakwiye kwiheba, bakwigirira icyizere kandi bakiyumvamo ko Imana ishobora byose itabataye: ko na we yageze aho ikamwibuka. Asaba ababyeyi kujya batanga uburere bwiza ku bana kuko ahanini kujya mu muhanda bituruka ku gufatwa nabi mu muryango n’uburere budahwitse.

Premium Joomla Templates