Nyuma yo guca ukubiri n’agataro, gucuruza isombe bimwinjiriza ibihumbi magana abiri (200000frw) ku kwezi!

umugore2

Nyuma yo kuba mu myaka itanu ishize yarakoraga ubucuruzi bwo kuzunguza ku muhanda buzwi cyane ku izina ry’agataro, Mutamuliza Marie Rose w’imyaka 41 aravuga ko yinjiza ibihumbi ‘nka magana abiri’ ku kwezi abikuye mu kazi ko gusekura isombe akorera mu isoko rya Kimisagara kuva mu mwaka ushize wa 2014.

Uyu mutegarugori w’abana 11 avuga ko afite umugabo umaze igihe adafite akazi, ibi bigatuma ibikenerwa byose byo mu rugo ari we ugomba kubikora.

umugore1

Mutamuliza avuga ko akazi ko gutunganya isombe hifashishijwe isekuru ikoresha umuriro kamaze kumugeza ku bikorwa bitandukanye birimo kuba yarubatse inzu we n’umuryango we babamo, kurihirira abana be amashuri, no gutunga umuryango we mu bikenerwa byose.

Mu kiganiro yagiranye na Cosmos Magazine, Mutamuliza yasobanuye uburyo akazi ko gucuruza isombe kamufasha gukemura ibibazo by’umuryango.

Yagize ati: «nkorera ibihumbi bitari munsi ya bitanu ku munsi, umuntu araza agatanga commande jye n’abakozi bajye bamfasha tugahita tumukorera bityo akazi kakagenda neza. Ubwo rero urumva ko mbasha gukemura ibibazo biba bihari mu gihe umugabo wajye we nta kazi afite. »

Urugendo rurerure

Mutamuliza Marie Rose, kuri ubu utuye mu mudugudu wa Gatare, Akagali ka Nyabugogo, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, avuga ko yatangiye gukorera mu mujyi mu myaka icumi ishize ubuzima bumugoye kuko ngo yatangiye azunguza imboga ku gataro, nyuma ngo yaje kwijyira inama yo kujya mu isoko agakorera abandi bamutizaga isekuru bakagabana ayo yakoreye biza kugera aho yiguriye imashini isekura akoresha kuri ubu, avuga ko yaguze ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (250000fr).

Yagize ati: «Natangiye nkina marathon nzunguza ibintu by’imbonga n’ibiribwa, Ibyo kuzunguza mbonye binshanze nashatse uko nakorera abandi mu bijyane no gusekura isombe dukoresheje isekuru zifite imashini. »

Akomeza agira ati: kugira ngo ntangire neza nahereye ku kanama gatanga ibihumbi bibiri ku munsi nkizirika umukanda, nza kugwiza amafaranga nigurira imashini.

Yongeyeho ati: «naje no gusanga igishoro cyo ntago gihenze cyo kurangura isombe. Ntangirana nk’ibihumbi makumyabiri cyangwa mirongo itatu mu gitondo. Ikindi kandi isombe iraboneka iva mu byaro bya Byumba na za Kamonyi ubundi tukayifatira ahantu turangurira Kiruhura turagenda tukagura ku biro ubundi tukaza tugasya tukagurisha ku biro, dushyiramo ibirungo tugendeye ku buryo umuntu abyifuzamo. »

Mutamuliza agira abagore bandi inama yo gutinyuka, ko bishoboka gutera intambwe mu bucuruzi, akavuga ko iyo ushatse bigutera gushobora. Mu butumwa bwe agira ati: « akazi nk’aka gasaba gushirika ubute, hari abaza bikabananira bagasubirayo ariko iyo umuntu yihaye intego arabishobora. »

umugore4

Mutamuliza avuga ko ikiro cy’isombe kirimo ibirungo akigurisha 800fr iyo nta birungo ni 500fr. Ateganya kwagura ubucuruzi bwe agura indi sekuru ikoresha moteri nyuma yo kuba kuri ubu yifitiye iseta mu isoko rya Kimisagara.

Avuga ko afite gahunda yo gufasha abana be bakiga kugeza no kuri kaminuza kuko abana be bamwe bari mu mashuli abanza abandi bakaba mu yisumbuye.

Premium Joomla Templates