Kamonyi: Abagore bishimira umusaruro bakura mu buhinzi

NYIRAMATABARO Thereza yiteje imbere ahereye mu kwizigamira

Akarere ka Kamoni ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyepfo kagaragaramo ibikorwa by’ubuhinzi kandi bigaragarira ugasuye, kuko karimo ubutaka bwera, cyane cyane mu gice cy’amayaga aho usanga abagore na bo batarasigaye inyuma muri uyu mwuga.

NYIRAMATABARO Thereza ni umuturage wo mu Murenge wa Gacurabwenge, mu Kagari ka Nkingo, afite imyaka 59, avuga ko mbere atari azi ko ubuhinzi hari aho bwageza umuntu, ariko aho yahagurukiye kugeza ubu asanga ubuhinzi nta wundi mwuga yabunganya kuko bwamugejeje ku iterambere rirambye.

Yagize ati “njye natangiye kwiteza imbere mbikomoye ku mwana nari mfite, ubana n’ubumuga, kuko namujyanye mu kigo kibakurikirana, ngezeyo abadushinzwe badusaba ko twatangira gutekereza kwizigamira, mushake agakaye, mushyiremo amafoto yanyu noneho nujya unabona igiceri cy’icumi ujye ukizana uzigamire umwana wawe, ni uko byatangiye kugeza aho ngejeje ku mafaranga ibihumbi 40, nyuma yaho banjyira inama yo kujya mbitsa kuri RIM, haciye igihe haza Umurenge Sacco, ayo nari ngejejemo nyajyana muri Sacco ya Ibonemo Gacurabwenge, nari maze kugera ku mafaranga ibihumbi ijana ni bwo natangiye gutekereza kugura umugende ntangira guhinga.”

Avuga ko ubu afite imigende igera kuri itanu yaguze, yubatsemo akazu, umurima wa Kawa, yaguzemo inka, aho ahinga urutoki, yaguze ishyamba rifite agaciro k’ibihumbi 800, ikindi nuko na we ubu ari mu rwego rw’abatanga akazi, kuri we ngo ibi yabigezeho kuko yasobanukiwe ko ubuhinzi hari aho bwageza umuntu ndetse no kugana amabanki agatinyuka gusaba inguzanyo.

Asoza asaba abagore bose kureka kumva ko guhinga ari uguhinga ibyo kurya gusa, bagomba kwitinyuka bakamenya kwizigamira no gusagurira amasoko, kandi bakitabira gukora ubuhinzi bwa kijyambere.

Usabye Marie Reine ni umugore ukora umurimo w’ubuhinzi, akaba abarizwa muri koperative KOBIYAKI amazemo imyaka itatu, avuga ko ubuzima bwe atarajya muri koperative yabagaho mu buzima budasobanutse; ati “ubuzima bwanjye nari ntaritinyuka ariko maze kuza muri koperative nigiramo guhinga bibyara inyungu, ntandukanya guhinga ibya gakondo n'iby’iki gihe bigezweho, menya ifumbire y’imborera n’imvaruganda; ntarageramo nahinganga ibigori nk’igasozi nkabihinga uko mbyumva bikaba nk’ubwatsi bw’amatungo singire icyo nkuramo, ariko ngeze muri Koperative twagiye tubonamo amahugurwa bakatwigisha ibijyanye n’imvaruganda ndetse n'uko wakoresha imbuto y’indobanure.”

Kuri we mu buhinzi amaze kungukiramo byinshi birimo kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ndetse amaze no gukuramo akazu ko kubamo.

Uwanyirigira Serafine na we ari muri koperative avuga ko guhinga kinyamwuga no gusarura kinyamwuga ntacyabiruta kuko iyo bagurishije umuntu abona amafaranga bitewe n’ubuso ahingamo, ndetse kandi yanamenye uko akwiye kujya yizigama mu bimina kandi biramufasha kuko iyo hari akabazo ahuye na ko baramufasha bakamuguriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi KAYITESI Alice aganira n’itangamazakuru yavuze ko gahunda yo guhuza ubutaka, ahenshi bayikorera mu gishanga bitewe n’uko ari ho babasha kuhira mu buryo bworoshye, guhinga imusozi mu gice cya Mayaga naho hari ubutaka bwinshi buhujwe bw’imusozi buhinzeho imyumbati.

Ku kijyanye no gushishikariza abaturage kwitabira umwuga w’ubuhinzi, avuga ko hari ingamba zafashwe, ariko hakabamo no kubafasha kubona ifumbire, n’imbuto z'indobanuro, ariko hakaba hanagiyemo ubwunganizi bwa Leta ati “biri mu bituma abaturage bitabira ubuhinzi ndetse banigira kuri bagenzi babo, ubundi buryo rero ni ukubumbira abaturage mu makoperative; amakoperative yacu menshi ashingiye ku buhinzi, ibyongibyo na byo bituma n'abatakoraga uwo mwuga bajya kwifatanya n'abandi bagakorera hamwe ndetse bakabasha kugira umurongo w’uburyo bacururizamo ibyabo, n'uburyo bagenda bunguka; ibyo byose ni ibigenda bibaha imbaraga mu bijyanye no kwitabira uyu mwuga.”

Akomeza ashishikariza abaturage kwitabira ubuhinzi bwa kinyamwuga, atari bwa bundi bamenyereye bwo guhinga bakweza bakarya gusa nta yindi nyungu babonye.

Ubusanzwe muri aka karere ibihingwa byibandwaho kandi bikavana abaturage mu bukene ni Imyumbati, Soya, Ibishyimbo, Kawa, Urutoki, Ibigori, Imbuto, Umuceri n’imboga.

 

Saidath Murorunkwere

Kosmos Magazine

 

 

 

 

 

Premium Joomla Templates