Impinduka zishobora Kuba ku mugore mu gihe ari mu mihango

Igihe umugore agiye kujya mu mihango hari impinduka zishobora kuba mu mubiri we bitewe n’uko hari imisemburo iba irimo ikorwa mu mubiri itari isanzwe.

Zimwe muri izo mpinduka harimo: kubabara umugongo, kubabara umutwe, kubyimba amabere ndetse ukumwa asa n’akubabaza, kubabara mu ngingo, guhinduka kw’ijwi, guhinduka mu byiyumviro ukaba wagira uburakari, kumva udashaka kurya, kuzana uduheri mu maso, kwigunga ndetse n’ubwoba.

Izi mpinduka ziza mbereho gato yo kujya mu mihango zikarangirana n’igihe cy’imihango; mu gihe ugize kimwe muri ibi bimenyenso bije bikabije wagana kwa muganga bakaba baguha ubufasha.

Kwita ku isuku mu gihe cy’imihango

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 52% y’abatuye isi ari abagore; 26% muri bo bari mu cyiciro cy’uburumbuke, ni ukuvuga ko buri kwezi bajya mu mihango hagati y’iminsi 2 na 7. N’ubwo bimeze gutya, henshi mu mpande z’isi, kujya mu mihango bifatwa nk’icyasha ku gitsina gore aho usanga hamwe mu bihugu umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango aba atemerewe kujya ku ishuri, mu rusengero, kurarana n’abandi, ndetse ugasanga hari n’imwe mu mirimo atemerewe gukora. 

Ahenshi usanga umugore mu gihe cy’imihango atabasha kubona iby’ingenzi akeneye byamufasha kwita ku isuku neza; aha twavuga nk’amazi meza, udutambaro tw’isuku two kwibinda, isabune, ndetse n’ahantu h’ubwiherero habugenewe yakwifashisha.

Hari amoko menshi y’ibikoresho byifashishwa mu kwibinda mu gihe cy’imihango; aha twavuga udutambaro dusanzwe, udutambaro tudoze dukorwa n’inganda — haba utwo bakoresha bakajugunya benshi bakunze kwita cotex cyangwa utumeswa, hari kandi n’udukombe twabugenewe twifashishwa.

Mu byo uba ugomba kwitaho mu gihe cy’imihango harimo kwambara igikoresho cyo kwibinda ndetse n’umwenda w’imbere bisa neza kandi ukibuka kubihindura buri masaha atandatu byibura, kugira isuku y’umubiri ukaraba byibura kabiri ku munsi kandi ugakaraba mu myanya ndangagitsina ukoresheje amazi meza, kumesa neza umwenda ukoresha wibinda igihe umeswa ukibuka kuwanika ku zuba, kwihanagura uvuye mu bwiherero — uhanagura uvana imbere ujyana inyuma kugirango wirinde kuba washyira imyanda mu myanya ndangagitsina, kwirinda gutizanya na bagenzi bawe agatambaro wibindisha, ndetse no kujugunya agatambaro ukoresha ahabugenewe.

Ni byiza kwita ku isuku mu gihe cy’imihango kugirango twirinde zimwe mu ngaruka zaterwa no kugira isuku nke harimo nk’uburwayi.

 

Shop
0 Wishlist
0 Cart