Ikoranabuhanga riri mu byafashije u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Covid-19

Mu Rwanda hateraniye inama Nyafurika ibaye ku nshuro ya 10 ihuriwemo n’ibihugu 32 n’abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa mu nzego z’ubuzima mu bihugu byabo bari mu miryango itandukanye ishamikiye ku madini ya gikirisitu harimo n’abahagarariye u Rwanda.

Ni inama nyunguranabitekerezo ivuga ku cyorezo cya Covid-19 n’ingamba zagiye zifatwa mu rwego rwo kuyihashya, harimo nko gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’icyi cyorezo; aho hashyirwagaho uburyo bwo gukurikirana abantu bakekwaho ubwandu, abo bahuye na bo, abo ubwandu bwagaragayeho, ndetse no kubasha gukurikirana abatwara amakamyo yambukiranya imipaka hakoreshejwe Jipiyesi kugirango abashoferi batajya aho bishakiye.

Boi Tut Mai Nguoth waturutse muri Sudani y’epfo avuga ko iyi ndwara yabanje kutumvikanwaho hagati y’abakirisitu n’abayobozi.

Yagize ati “Hari abavugaga ko Covid-19 atari ukuri, bamwe bavuga ko babeshya, kimwe n’uko bumvaga ko nta munyafurika wayandura cyangwa se yahitana, ariko byageze aho babona ko indwara yica kandi ihari, kubera ko abanyamadini n’amatorero ari abizerwa imbere y’abo bayobora, batangiye gutanga ubutumwa ko icyo cyorezo gihari ndetse ko bagomba kurwanya ibihuha bivugwa kuri icyo cyorezo”.

Peter Yebuah, umuyobozi wa ACHAP, avuga ko umusanzu wabo nk’abayobozi ari ugukomeza gukemura ibibazo bibangamiye urwego rw’ubuzima, kugirango barandure icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Kwita ku buzima bw’abaturage ni cyo kizafasha kwesa imihigo y’iterambere rirambye, buri gihugu cyashyize umukono ku birebana n’izo ntego, gahunda za Leta zirebana n’ibyubuzima natwe tugomba gutanga umusanzu muri zo”.

Cardinale Antoine Kambanda, arikiyepisikopi wa Kigali, na we wari mu bitabiriye iyi nama yavuze ko iyo icyorezo cyugarije abantu bigira n’ingaruka kuri roho.

Yagize ati “Umuntu agizwe n’umubiri na roho kandi roho ikenera umubiri ufite ubuzima bumeze neza, bityo n’umubiri ugakenera roho nzima kuko umuntu ni umwe, ibi tukaba twarabibonye muri iki cyorezo bukaba ari uburwayi bubi butuma umuntu adashobora guhura n’abandi bashobora kumurwaza ndetse akitaba Imana nta muntu umuri hafi; ariko kandi iyo afashijwe ku mutima akaba azi ko ari kumwe n’Imana ko tumudabita kuko ari byo byagiye biba abantu bakirinda kwanduzanya, kandi urwo rukundo n’umutima ni byo bikomeza umurwayi agakira”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga biri mu byatumye icyorezo cya Covid-19 kidakwirakwizwa cyane.

Yagize ati “Twabahaye ingamba twagiye dukoresha harimo n’ikoranabuhanga mu guhangana n’iki cyorezo, twabahaye ingero uko twagiye dukurikirana abantu bafite ubwandu n’abo bahuye na bo, ndetse no kwirinda ko bava mu bihugu duturanye, uko twabakurikiranaga cyane cyane abatwaye ibikamyo twifashishije icyuma gikurikirana ikinyabiziga uko cyitwara mu muhanda, kuva cyinjiye mu gihugu kugera aho kigomba kugeza umuzigo wacyo, kandi umushoferi atagiye aho yishakiye, ndetse n’uko twakoresheje za drone kuko na zo zaradufashije cyane”.

Yashoje ashimira iyi miryango ishamikiye ku madini n’amatorero ku nkunga batanga yo gufasha inzego za Leta mu gutanga ubuvuzi, ariko anasaba kutirara kuko icyorezo kigihari, bigasaba gukorana n’abaturage ari bo bagenerwabikorwa, ariko anifuza ko bazaba abafatanyabikorwa kugirango bitabire gushyira mu bikorwa ingamba za guverinoma ari na cyo cyatumye hatabaho ikibazo cyabaye mu bindi bihugu cyo kwanga inking, anavuga ko mu mpera z’uyu mwaka 70% by’abaturage byibura bazaba baramaze gufata inkingo 2.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart