Ingaruka zo kugira isuku nke mu mihango

Mu bice bimwe na bimwe usanga umugore mu gihe cy’imihango atabasha kubona iby’ingenzi akeneye byamufasha kwita ku isuku neza; aha twavuga nk’amazi meza, udutambaro tw’isuku two kwibinda, isabune, ndetse n’ahantu h’ubwiherero habugenewe yakwifashisha. Ibi byose rero bikaba byatuma isuku ikenewe ititabwaho ndetse ubuzima n’iterambere ry’umugore muri rusange bikadindira.

Isuku idahagije ishobora gutera ingaruka zitandukanye mu buzima. Zimwe mu ngaruka zaterwa no kutagira isuku ihagije mu gihe cy’imihango harimo: Kwandura zimwe mu ndwara ziterwa n’udukoko duturutse mu gukoresha udutambaro tudasukuye mu kwibinda bikaba byagera no kuri nyababyeyi, kurwara indwara ku ruhu rukikije imyanya ndangagitsina, kurwara indwara z’udukoko mu myanya ndangagitsina, ndetse  n’ikwirakwizwa rya zimwe mu ndwara zandurira mu matembabuzi nka hepatite ndetse na virusi itera SIDA, indwara zo mu miyobora y’inkari, kuzana uduheri ku myanya ndangagitsina, kurwara kanseri y’inkondo y’umura bishobora kuvamo no kutabyara.

Kugirango umugore agire isuku ihagije mu gihe cy’imihango hari bimwe mu byo akeneye harimo: amazi meza yo gukoresha bisukura ndetse banasukura udutambaro n’imyambaro, kubona ahantu habugenewe biherera bari mu isuku, kubona ibikoresho bikenewe bibafasha mu gihe cy’imihango, kubona aho babasha kujugunya imyanda cyangwa se udutambaro bakoresheje.

Ni byiza rero kwita ku isuku mu gihe cy’imihango kugirango twirinde ingaruka ziva mu isuku nke.

Indwara ya Gapfura cyangwa se Ikirimi

Indwara abantu bakunze kwita gapfura cyangwa se ikirimi, cyangwa se angine mu ndimi z’amahanga, ni indwara ikunze gufata abana iterwa n’udukoko dutandukanye dufata mu muhogo hakabyimba.

Bimwe mu bimenyetso iyi ndwara igira mu bana harimo nko kumira akababara, kunanirwa kurya, kugira umuriro, gucika intege, ndetse no kugira umwuma.

Iyi ndwara iyo itavuwe neza ishobora gutuma twa dukoko dukwira mu mubiri ukaba wagira ubundi burwayi nk’ubw’umutima (rheumatic heart disease), umwijima, ndetse n’izo mu bwonko.

Ubu ni uburwayi buvurwa kwa muganga bugakira; bumwe mu buryo bukoreshwa n’ababyeyi mu kuvura ubu burwayi harimo nk’ibyo bita guhara cyangwa se gukata ikirimi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’umwana harimo nko gukwirakwira kw’udukoko mu bindi bice by’umubiri ndetse no kugabanuka kw’ubwirinzi bw’umubiri.

Umubyeyi ubana n’agakoko gatera SIDA nawe ashobora konsa umwana we

Abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bashobora konsa abana babo nta kibazo igihe batangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA buri munsi bakimara kumenya ko batwite, cyangwa se bishobotse mu mezi 3 nyuma yo gusama, cyangwa se mu mezi 3 mbere yo kubyara. gusa babanza kubiganiraho na muganga kugirango bamenye ibisabwa byose n’ibyo bakwirinda kugirango batanduza umwana wabo.

Indwara ya Preclampsia

Preclampsia ni uburwayi buza ku mugore utwite bugaragazwa n’ibimenyetso birimo umuvuduko w’amaraso uri hejuru hamwe na poroteyini mu nkari. Iyo utitaweho hakiri kare ishobora kuvamo iyo bita Eclampsia aho noneho umugore utwite atangira kugagara bikaba byamuviramo urupfu we n’umwana atwite.

Iyi ndwara ikunda kugaragara nyuma y’ibyumweru 34 umugore atwite cyangwa nyuma yo kubyara. Ikunda kuza ku rubyaro rwa mbere akenshi ku bagore bari munsi y’imyaka 20 ndetse n’abari hejuru y’imyaka 40.

Nta kintu kizwi gitera ubu burwayi, gusa hari ibigaragara nk’ibishobora gutuma umugore utwite yagira ubu burwayi, harimo: umubyibuho ukabije, kuba usanzwe ufite umuvuduko uri hejuru, kuba hari uwo mu muryango wa hafi warwaye preclampsia, kuba usanzwe ufite zimwe mu ndwara nka diyabeti, impyiko na rheumatoid arthritis, kuba utwite impanga, no kuba uri munsi y’imyaka 20 cyangwa hejuru ya 40.

Ni ngombwa ko umugore utwite yitabira gahunda yo kwisuzumisha kwa muganga kugirango akurikiranwe bibe byamenyekana kare igihe agize ubu burwayi bityo yitabweho yirinde n’ingaruka zavamo harimo nko kuba yabura ubuzima bwe ndetse n’ubw’umwana atwite.

Uko umugore ashobora gusuzuma amabere ye

Buri mugore yari akwiye kumenya gusuzuma amabere ye buri gihe kugirango amenye hakiri kare ibibazo yaba afite kuko 95% za kanseri y’ibere zishobora kuvurwa zigakira iyo zimenyekanye hakiri kare. Ibi birareba cyane cyane abagore kuva ku myaka 40 kujyana hejuru kuko muri iyo myaka ari bwo haba hari ibyago byinshi byo kuba barwara kanseri y’ibere.

Abagore bo muri iyi myaka bagomba kandi kujya kwisuzumisha kwa muganga byibura rimwe mu mwaka kugirango barebe niba nta kanseri y’amabere baba batangiye kugira. Bakorerwa ikizamini cyitwa mammographie.

Uburyo ushobora kwisuzumamo:

  • Uhagaze imbere y’indorerwamo nini, itegereze neza amabere yawe, urebe niba ubunini bwayo butagenda buhinduka, urebe niba nta bibara bidasanzwe biri ku mabere, urebe niba amabere yombi angana, niba ntahagaragara akobo kadasanzwe cyangwa guhinamirana.
  • Hanyuma, zamura akaboko k’iburyo maze ukandakande buri bere witonze ukoresheje intoki eshatu (igikumwe, musumbazose na mukubitarukoko), kugirango wumve niba nta hantu humvikana akabyimba.
  • Ibere ryose ugomba kurikandakanda ukageza aho ritereye mu maha kuko ari ho hakunze kuboneka ibibyimba bya kanseri y’ibere (50%).
  • Kanda imoko woroheje urebe niba nta matembabuzi avamo adasanzwe.

Mu gukandakanda ibere, biba byiza iyo ubikoze uryamye kuko ari bwo imikaya iba itareze.

Mu gihe ubonye ikimenyetso kidasanzwe mu ibere, ni byiza kwihutira kubimenyesha muganga. Icyo ugomba kumenya gusa ni uko akabyimba kose kaboneka mu ibere bitavuze ko aba ari aka kanseri.

Suzuma amabere yawe nibura rimwe mu kwezi, kandi ntuzigere ubihagarika na rimwe. Ugomba kubikora nyuma y’igihe cy’imihango kuko kubikora mu gihe cy’imihango umubiri uba urimo impinduka nyinshi ku buryo ushobora kwibeshya. Mu gihe utakijya mu mihango wakwigenera umunsi umwe mu kwezi uzajya usuzuma byimbitse amabere yawe yombi.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart