Nyarugenge: Haracyagaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo
Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, ni ibikorwa bibabaza umwe mu babana mu rugo, hagati y’umugabo n’umugore. Iryo hohoterwa rikorwa mu buryo bunyuranye, burimo ibijyanye n’imibanire rusange, kubabaza umubiri, kubabaza umutima, ihohoterwa rishingiye ku mutungo, ihohoterwa rikoresheje ururimi n’ihohoterwa rikorewe igitsina.
Iryo hohoterwa ryose rikunze kugaragara hagati y’abashakanye, baba ababana mu buryo bwemewe n’amategeko, n’abandi babana batarasezeranye.
Baganira n’Itangazamakuru bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko ihohoterwa ryo mu ngo, rihari kandi ko usanga riri ku kigero cyo hejuru bitewe n’uko abenshi baba badashaka kurigaragaza!
Ingabire Claudine avuga ko we nta terambere yageraho kandi atakoze kuko nta burenganzira abifitiye ati “nko ku giti cyanjye ndi umugore uhora yicaye aha mu bana, nta kazi mfite, nta burenganzira mfite bwo kuba nashaka akazi nk’abandi, nta terambere nageraho, narigeraho gute kandi ntakoze; mbese nimba banjugunyiye icyo gihumbi ni kirye gutyo nyine, iryo se si ihohoterwa, nk’ubu nataye icyangombwa nta rangamuntu mfite sinshobora kuba najya kuyishaka kuko nta ruhushya, nta n’ubushobobozi, nimba yampaye icyo gihumbi ni icyo guhahira umuryango w’abantu batandatu, ntiwagihahishamo ngo usagure n’igiceri cy’ijana ngo ube wagira ikindi ukora.”
Akomeza agira ati “ kwitwa ngo ntiwasezeranye ho ni irindi hohoterwa, ugira icyo uvuga ati ubundi wasezeranye na nde? Uzasige abana banjye utumuke ugende, nubwo tuba tuvuga ngo nta kazi dufite natwe tuba twakoze ako mu rugo ntikoroshye ariko ibyo ntabireba, simuraza se? Indaya yo ntibayihonga, sinamubyariye se, ndavunika ariko nta kamaro binamfiitiye, uretse gupfira umwana wanjye!”
Mu gahinda kenshi Ingabire yatweretse inguma agiye afite ku mubiri azikuye ku guhohoterwa, gusa ashimira Perezida wa Republika cyane ati: “mu mubiri wanjye mfite inguma nyinshi, ariko aho tugereye muri uyu mudugudu wa Karama nariyongereye, mbese ndasa neza, harakabaho perezida wa repubulika, kuko nyuma yo gutuzwa muri uyu mudugudu hari umusonga wanjye ugenda womoka, sinabona uko mushimira kuko ngaragaje amarangamutima yanjye kuri we sinabona icyo namushimira.”
Akomeza avuga ko ashoboye ariko nta bushobozi, ubu ngo abonye inkunga imufasha kwifasha yagerageza kuko noneho ubu umugabo atazamukangisha ngo mvira iwanjye kuko inzu itaraba iye.
Mukamana na we avuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rihari kandi azi n’abarikorerwa, rimwe na rimwe banakoreshwa mu buriri ibyo badashaka ati “ impande zombi usanga zihohoterana, umugore akaba yahohotera umugabo, cyangwa se umugabo agahohotera umugore, nubwo akenshi rikorerwa abagore, icyo nsaba ubuyobozi ni uko bwakomeza gukangurira uwahohotewe kudaceceka, akamenyesha inzego, no mu kagoroba k’ababyeyi bakagaragazamo ikibazo bakaba bacoca ayo makimbirane ataragera kure.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime NZARAMBA avuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rihari, basaba aho byabaye ko bajya batanga amakuru ku gihe; ati “ akenshi nk’abagabo usanga banywa inzoga akenshi zihenze cyangwa se bamwe na bamwe usanga bafata ibiyobyabwenge atamenya uko agomba kuba yafata umugore, ibyo rero tuba dushaka kugirango aho byabaye, uwakoze ibikorwa nk’ibyo bigayitse abashe gushyikirizwa inzego, ntihabeho guhishira.”
Akomeza avuga ko irindi hohoterwa rijya rikorwa ari irikorerwa abana b’abakobwa aho bavutswa uburenganzira bwabo; ati “umugore ashobora kuba wenda, ariko ntabwo bihari cyane ariko na hacye biri ni twe tugomba kuvuga tuti aho uwo mugore yajya, wenda agiye guhinga agatwara umwana w’umukobwa kugirango ajye kumureresha undi mwana, ni bya bindi byo gusumbisha abana, tubona iyo hajemo ibyo gucikiriza ishuri, usanga umubare munini ari uw’abana b’abakobwa, twakurikirana biciye mu Nama y’igihugu y’Abagore (CNF) usanga cyane cyane mu mirenge y’icyaro ni ba bana baherekeza ba nyina gukora, dufatanyije na CNF rero tuganiriza uwo muryango tubabwira ko abana bose bangana kandi bafite amahirwe amwe kandi angana.”
Yongeraho ko binyuze mu mugoroba w’ababyeyi aho bigisha urugo kugirango rwirinde amakimbirane, uyu mugoroba urabafasha cyane mu kwigisha abantu kubana mu mahoro, kwirinda intonganya ndetse no guha abana uburere bukwiye.
Ihohoterwa rifite uburyo bwinshi rikorwamo hari ihohoterwa ribabaza umubiri, Ihohoterwa rishingiye ku mutungo, Ihohoterwa rishingiye ku mibanire mu muryango; Ihohoterwa rishingiye ku kwemera, ubwoko n’akarere k’inkomoko ndetse n’ihohoterwa ribabaza umutima; iri ni ihohoterwa rikorwa hari n’abandi bantu batandukanye baba inshuti cyangwa umuryango.
Abashakanye bakwiye kwiga kuganira, ndetse bagaharanira ko imibanire yabo yashingira ku rukundo rwubakiye ku musingi w’ukuri.
Saidath Murorunkwere
Kosmos Magazine