Ubuzima ntibwamwemereye kuba icyo yifuzaga kuba cyo! “Maria Yohana”

Umuhanzi kazi Mukankuranga Marie Jeanne uzwi ku izina rya Maria Yohana avuga ko akiri muto yumvaga azaba umubikira, arangije umwaka wa gatanu w’amashuri abanza yagiye muyisumbuye i Save aho yize umwaka umwe , ubuzima bwaho bukamunanira ntabe akibashije kugera ku nzozi ze nkuko yabyifuzaga, gusa ngo ntibyamubabaje cyane n’ubwo ari ikintu yabuze yakundaga.
Maria Yohana ni umubyeyi w’imyaka 71, aganira na Cosmos Magasine k’ubuto bwe yatangaje ko akiri muto yakundaga cyane kwiga no gutera agapira bya gikobwa, asobanura ibijyanye n’uyu mupira avuga ko mu gihe cye abakobwa bari bafite uburyo bakinaga umupira bawuhererekanya ku buryo iyo wituraga hasi aba atsinzwe akavamo akajya mubatsinzwe kugeza igihe bashiriye, akaba aribwo haboneka abatsinze!

Mariya Yohana ati: “Mu byo nakundaga kandi harimo no kuririmba , ku buryo nabaga no mu tugurupe tw’abaririmbyi cyane ko nigaga mu kigo cy’abababikira banadufashaga ari nako badutoza uturimo tw’abakobwa turimo kudoda udutambaro no kuboha imipira”

Mu ishuri nawe yagiraga inshuti

Maria Yohana avuga ko yarafite group y’abakobwa yafataga nk’inshuti zikomeye kuko yazigiyeho byinshi : “izo nshuti zanjye nazigiyeho uburyo umuntu abana n’abandi, ndetse no guhanana ku buryo umuntu akoze ikosa utatinya kumuhana” , akomeza avuga ko ntacyo bahishanyaga kugeza ubwo n’utwandiko babaga babandikiye batwerekanaga bakatujyaho inama.

Ibyamushimishije mu buto bwe!

Maria Yohana avuga ko mu buto bwe Papa we yajyaga abigisha kuririmba bikamushimisha cyane ati : “Papa yaradufashaga yatwigishaga utuntu twinshi cyane ku buryo nashimishijwe n’icyuma yari yaratuguriye cyitwaga Giramafone cyajyagaho za flash disk noneho indirimbo zariho icyo gihe nka za rumba, tukaziceza ku buryo nanakundaga guceza.” Akomeza avuga ko mu bindi byamushimishije bikimushimisha na nubu ni ukubona abana bakina bishimye.

Isomo yakuye ku babyeyi be!

Mariya Yohana avuga ko hari byinshi akesha ababyeyi be dore ko ngo banamufashije guhora yishimye kuko bamubaga hafi bo n’abavandimwe be, yagize ati “isomo ryambere nabakuyeho ni Ugukunda gusenga cyane kuko Mama biri mu bintu yadutozaga cyane harimo no kutwigisha uturirimbo, ikindi kwihesha agaciro(kwiyubaha) kuko Papa yakundaga kudutoza cyane kudata agaciro ndetse no gukundana.”

Uyu mubyeyi yagize ubutumwa aha abakiri bato!

Yagize ati : “icya mbere mbanza kubabwira ko mbakunda, nkunda umwana muto, nkamusaba kugira isuku, gukundana, ishyaka, ibyo byose akamenya ko atiremye agomba gusenga kuko umwana ukunda gusenga aranshimisha” Yongeraho ko umwana agomba kugira ikintu muri we akwiye kurwaniraho ishyaka akagikora aziko ari kiza kimufitiye akamaro gishimisha ababyeyi niba abafite, niba gishimisha bagenzi be, niba kimuhesha ishema mu bandi, ati “ndabasaba kuba intangarugero mu byiza bahesha ishema ababyeyi n’igihugu by’umwihariko!”

Turashimira uyu mubyeyi wafashe umwanya we akadusangiza ubuto bwe Imana imuhe kuramba tuzakomeze kumukuraho byiza binyuze bose!

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart