Uko umugore ashobora gusuzuma amabere ye
Buri mugore yari akwiye kumenya gusuzuma amabere ye buri gihe kugirango amenye hakiri kare ibibazo yaba afite kuko 95% za kanseri y’ibere zishobora kuvurwa zigakira iyo zimenyekanye hakiri kare. Ibi birareba cyane cyane abagore kuva ku myaka 40 kujyana hejuru kuko muri iyo myaka ari bwo haba hari ibyago byinshi byo kuba barwara kanseri y’ibere.
Abagore bo muri iyi myaka bagomba kandi kujya kwisuzumisha kwa muganga byibura rimwe mu mwaka kugirango barebe niba nta kanseri y’amabere baba batangiye kugira. Bakorerwa ikizamini cyitwa mammographie.
Uburyo ushobora kwisuzumamo:
- Uhagaze imbere y’indorerwamo nini, itegereze neza amabere yawe, urebe niba ubunini bwayo butagenda buhinduka, urebe niba nta bibara bidasanzwe biri ku mabere, urebe niba amabere yombi angana, niba ntahagaragara akobo kadasanzwe cyangwa guhinamirana.
- Hanyuma, zamura akaboko k’iburyo maze ukandakande buri bere witonze ukoresheje intoki eshatu (igikumwe, musumbazose na mukubitarukoko), kugirango wumve niba nta hantu humvikana akabyimba.
- Ibere ryose ugomba kurikandakanda ukageza aho ritereye mu maha kuko ari ho hakunze kuboneka ibibyimba bya kanseri y’ibere (50%).
- Kanda imoko woroheje urebe niba nta matembabuzi avamo adasanzwe.
Mu gukandakanda ibere, biba byiza iyo ubikoze uryamye kuko ari bwo imikaya iba itareze.
Mu gihe ubonye ikimenyetso kidasanzwe mu ibere, ni byiza kwihutira kubimenyesha muganga. Icyo ugomba kumenya gusa ni uko akabyimba kose kaboneka mu ibere bitavuze ko aba ari aka kanseri.
Suzuma amabere yawe nibura rimwe mu kwezi, kandi ntuzigere ubihagarika na rimwe. Ugomba kubikora nyuma y’igihe cy’imihango kuko kubikora mu gihe cy’imihango umubiri uba urimo impinduka nyinshi ku buryo ushobora kwibeshya. Mu gihe utakijya mu mihango wakwigenera umunsi umwe mu kwezi uzajya usuzuma byimbitse amabere yawe yombi.