Indwara ya Myoma
Indwara ya myoma cyangwa uterine fibroids ni ibibyimba bitari kanseri bifata nyababyeyi, bikura mu turemangingo dukoze inyama za nyababyeyi. Ibi bibyimba bikunze kuboneka mu bakobwa n’abagore bari mu myaka yo kubyara, ni ukuvuga hagati y’imyaka 12 na 50. Ibi bibyimba si kanseri kandi nta nubwo bitera kanseri ya nyababyeyi.
Impamvu ya nyayo itera ibi bibyimba ntabwo izwi, gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko imisemburo ya estrogen na progesterone ikorwa mu mubiri w’umugore ari yo ibigiramo uruhare cyane; ni na yo mpamvu iyo umugore yamaze gucura cyangwa yageze muri menopoze ibi bibyimba biyenga kuko ya misemburo ntabwo iba igikorwa ari myinshi nk’iy’umuntu uri mu kigero cyo kubyara. Nubwo impamvu ibitera itazwi, hari ibintu byongera ibyago byo kurwara ibi bibyimba; harimo: kujya mu mihango uri muto cyane – ni ukuvuga mbere y’imyaka 12, kunywa inzoga nyinshi, umubyibuho ukabije, kuba ufite umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane, no kuba mu muryango wawe hari umuntu wigeze kubirwara.
Ibimenyetso byerekana iyi ndwara:
Inshuro nyinshi umugore ufite ibi bibyimba ntabwo aba abizi kuko nta bimenyetso aba afite, akenshi amenya ko abirwaye yagiye kwa muganga nko kwivuza izindi ndwara zo mu myanya myibarukiro na byo bakaba babibona; gusa iyo afite ibimenyetso, ibikunze kuboneka ni: kuva bidasanzwe hagati mu kwezi kw’imihango ariko akava atari igihe cye cyo kujya mu mihango, ubugumba, kuvanamo inda kenshi, kuvira ku nda, kumva aremerewe mu myanya myibarukiro no kuribwa bidasanzwe mu kiziba cy’inda – ibi bikunze kubaho iyo ibibyimba byabaye binini cyane, ndetse no kuribwa cyane mu gihe cy’imihango.
Ibi bibyimba biravurwa kandi bigakira, muganga ashobora kuguha imiti cyangwa bikaba ngombwa ko umugore ubifite abagwa. Ni ngombwa cyane ko buri mukobwa cyangwa umugore uri mu myaka yo kubyara yisuzumisha imyanya myibarukiro kugirango amenye uko ubuzima bwe buhagaze kuko nkuko twabivuze haruguru iyi ndwara inshuro nyinshi umuntu uyirwaye nta bimenyetso agaragaza. Ikindi kandi iyo bibonetse kare birinda ubifite kuba yagira izindi ngaruka bitera nko kubura urubyaro no kubagwa inshuro nyinshi – na byo byongera ibyago byo kuba wabura urubyaro.
Sources: 1. Callahan & Caughey Blueprints: Obstetrics &Gynecology; 2.ACOG Practice Bulletin 96: Alternatives to Hysterectomy in the Management of Leiomyomas (April 2008); 3.SOGC Clinical Practice Guideline 318: The Management of Uterine Leiomyomas (February 2015); 4. Mayoclinic.org