Bimwe mu bimenyetso bigaragaza uburwayi mu myanya ndangagitsina ku bagore
Ku bagore, mu myanya ndangagitsina havamo amatembabuzi; ariko bitewe n’uko asa, impumuro ndetse n’ibiyagize bishobora kugaragaza uburwayi.
Ubusanzwe amatembabuzi asohoka mu myanya ndangagitsina ku bagore aba ari nk’amazi, nta bara agira cyangwa se akaba yamera nk’umweru w’igi bitewe n’ibihe umugore arimo; aha twavuga nk’igihe cy’uburumbuke cyangwa atwite.
Igihe ibara ry’amatembabuzi rihindutse rikaba ryasa umweru, umuhondo nk’amashyira, icyatsi, asa n’amaraso cyangwa se afite irindi bara ridasanzwe, bishobora kugaragaza uburwayi. Ibindi bimenyetso bikunze kwiyongeraho ni ukugira impumuro idasanzwe mu gitsina, kugira uburyaryate mu gitsina, ndetse no kocyerwa mu gihe uri kwihagarika.
Igihe ugararagaje kimwe muri biriya bimenyetso, ni byiza kugana kwa muganga kugirango barebe niba waba udafite zimwe mu ndwara zifata imyanya ndangagitsina ndetse ubashe no kwitabwaho bikwiye.