Uko umwangavu yakwita ku isuku y’imyanya ndangagitsina

Kutagira isuku y’imyanya ndangagitsina bishobora gutera impumuro mbi mu gitsina, indwara z’uruhu, harimo n’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina na kanseri. Ni byiza kwita ku isuku haba mu gukaraba cyangwa imyenda wambara y’imbere.

Ku mwangavu, imyanya ndangagitsina igomba kozwa buri munsi hakoreshejwe amazi meza kandi ahagije; ni byiza gusukura imyanya ndangagitsina hakoreshejwe urupapuro rwabugenewe cyangwa amazi nyuma yo kwihagarika; ni byiza gusukura mu kibuno hakoreshejwe amazi cyangwa urupapuro rwabugenewe igihe umaze kwituma; ni byiza kubanza koza mu gitsina ugakurikizaho mu kibuno ariko ukoza uvana imbere werekeza inyuma; birabujijwe gukoresha mu gitsina amasabune n’amavuta ahumura, imibavu cyangwa puderi, kuko byakwangiza utunyangingo turinda umubiri; ni byiza kwambara imyenda y’imbere itagufashe kandi ikozwe mu gitambaro cya cotton; ibuka guhita umesa umwenda wawe w’imbere igihe umaze kuwukuramo; birabujijwe gutizanya imyenda y’imbere.

No mu gihe uri mu mihango ugomba gukomeza kwita ku isuku nk’ibisanzwe, ugakaraba byibura kabiri ku munsi, kandi ukibuka guhindura agatambaro wambaye buri masaha atandatu.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart