5-19-Ibikenewe mu gihe cy'imihango

Ibikenewe ku mwangavu n’umugore kugira ngo bite kw’isuku bari mu mihango

Kimwe cya kabiri cy’abagore batuye isi bari mu myaka y’uburumbuke, nyamara benshi muri bo bagorwa no kubona ibikenewe by’ibanze kugirango bite kw’isuku mu gihe bari mu mihango.

Bimwe mu by’ibanze baba bakeneye harimo ibi bikurikira: ubumenyi buhagije ku bijyanye n’isuku mu gihe cy’imihango, amazi meza n’isabune byo gukaraba, ibikoresho by’isuku– nk’udutambaro two kwibinda, ubwiherero bakoresha bahindura udutambaro, ndetse no kubona ahantu habugenewe babasha gushyira imyanda.

Birakwiye ko abangavu n’abagore bashyigikirwa kugirango babashe kubona ibi by’ibanze bakenera buri kwezi, bityo n’ubuzima bwabo bubashe kubungabungwa neza.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart