5-12-IMPINDUKA ZISHOBORA KUBA KU MUGORE MU GIHE ARI MU MIHANGO

Impinduka zishobora Kuba ku mugore mu gihe ari mu mihango

Igihe umugore agiye kujya mu mihango hari impinduka zishobora kuba mu mubiri we bitewe n’uko hari imisemburo iba irimo ikorwa mu mubiri itari isanzwe.

Zimwe muri izo mpinduka harimo: kubabara umugongo, kubabara umutwe, kubyimba amabere ndetse ukumwa asa n’akubabaza, kubabara mu ngingo, guhinduka kw’ijwi, guhinduka mu byiyumviro ukaba wagira uburakari, kumva udashaka kurya, kuzana uduheri mu maso, kwigunga ndetse n’ubwoba.

Izi mpinduka ziza mbereho gato yo kujya mu mihango zikarangirana n’igihe cy’imihango; mu gihe ugize kimwe muri ibi bimenyenso bije bikabije wagana kwa muganga bakaba baguha ubufasha.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
1 Cart