Bimwe mu byagufasha igihe ujya mu mihango ukagira ububabare

Kugira imihango ibabaza ni kimwe mu bibangamira umugore cyangwa umukobwa igihe ayigiyemo; bamwe bagira ububabare mbere gato y’uko bajya mu mihango, abandi bakagira ububabare bari mu mihango nyir’izina. Hari abagira ububabare bworoheje ndetse n’abagira ububabare bukabije ku buryo bakenera kuba bafata imiti. Ubu bubabare buba mu nda hasi ndetse no mu mugongo wo hasi.

Ububabare umuntu agira ari mu mihango biterwa n’uko ibyari kuzatunga umwana nyababyeyi iba yarabitse biba biri kwiyomora kuri nyababyeyi kugirango bibashe gusohoka, akaba ari byo bisohoka nk’ariya maraso tuba tubona; ibi bituma habaho gufunga imitsi izana amaraso kuri nyababyeyi, noneho bigatuma umwuka utagera kuri nyababyeyi bigatera ububabare.

Bimwe mu byagufasha harimo: gushyira icupa ririmo amazi ashyushye ku mugongo wawe ku gice cyo hasi, gukora “massage” ku nda yawe ahagana hasi, kuruhuka igihe wumva unaniwe, kwirinda ibyo kurya birimo imisemburo ya kafeyine n’umunyu mwinshi, kwirinda kunywa itabi n’inzoga, gukora siporo– aha ubushakashatsi bwagaragaje ko umugore ukora siporo adakunda kubabara mu gihe ari mu mihango.

Bimwe mu byo kunywa byagufasha kugabanya ububabare harimo amazi, icyayi cy’icyatsi (green tea), umutobe w’inanasi, n’ibyo kunywa bita “smoothie” bikozwe mu mbuto n’imboga.

Si byiza gukoresha fanta ya coca ndetse n’ikawa igihe ugira imihango ibabaza kuko byifitemo imisemburo ya kafeyine ishobora gutuma ugira imihango ihindagurika mbere utayigiraga. Igihe ibi tuvuze hejuru byanze kukugabanyiriza ububabare ahubwo bukiyongera, ushobora kugana muganga akaba yaguha ubufasha bwisumbuyeho.

 

 

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart