29
Sep
Mu bice bimwe na bimwe usanga umugore mu gihe cy’imihango atabasha kubona iby’ingenzi akeneye byamufasha kwita ku isuku neza; aha twavuga nk’amazi meza, udutambaro tw’isuku two kwibinda, isabune, ndetse n’ahantu h’ubwiherero habugenewe yakwifashisha. Ibi byose rero bikaba byatuma isuku ikenewe ititabwaho ndetse ubuzima n’iterambere ry’umugore muri rusange bikadindira. Isuku...
22
Sep
Indwara abantu bakunze kwita gapfura cyangwa se ikirimi, cyangwa se angine mu ndimi z’amahanga, ni indwara ikunze gufata abana iterwa n’udukoko dutandukanye dufata mu muhogo hakabyimba. Bimwe mu bimenyetso iyi ndwara igira mu bana harimo nko kumira akababara, kunanirwa kurya, kugira umuriro, gucika intege, ndetse no kugira umwuma. Iyi...
14
Sep
Abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bashobora konsa abana babo nta kibazo igihe batangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA buri munsi bakimara kumenya ko batwite, cyangwa se bishobotse mu mezi 3 nyuma yo gusama, cyangwa se mu mezi 3 mbere yo kubyara. gusa babanza kubiganiraho na muganga...
08
Sep
Preclampsia ni uburwayi buza ku mugore utwite bugaragazwa n’ibimenyetso birimo umuvuduko w’amaraso uri hejuru hamwe na poroteyini mu nkari. Iyo utitaweho hakiri kare ishobora kuvamo iyo bita Eclampsia aho noneho umugore utwite atangira kugagara bikaba byamuviramo urupfu we n’umwana atwite. Iyi ndwara ikunda kugaragara nyuma y’ibyumweru 34 umugore atwite...
03
Sep
Buri mugore yari akwiye kumenya gusuzuma amabere ye buri gihe kugirango amenye hakiri kare ibibazo yaba afite kuko 95% za kanseri y’ibere zishobora kuvurwa zigakira iyo zimenyekanye hakiri kare. Ibi birareba cyane cyane abagore kuva ku myaka 40 kujyana hejuru kuko muri iyo myaka ari bwo haba hari ibyago...