Umumaro wo konsa ku mugore

Ubusanzwe konsa ni bumwe mu buryo umugore aha ubuzima umwana kuko mu mashereka habamo intungamubiri umwana aba akeneye kugirango akure neza afite ubuzima bwiza. Usibye umumaro konsa bigirira umwana, umubyeyi wonsa na we bimugirira umumaro ku buzima bwe. Umubyeyi wonsa bimufasha kongera urukundo n’ubusabane agirana n’umwana we bitewe n’imisemburo nka ...
4-14-CORONAVIRUS KU MUGORE WONSA-01

Corona virus ku mugore wonsa

Kugeza ubu nta bushakashaki buragaragaza ko coronavirus ishobora kwandurirwa mu mashereka, ariko kubera uburyo yandura bwagaragaye umugore wonsa uyirwaye cyangwa ufite ibimenyetso byayo hari ibyo agomba kubahiriza kugirango yirinde kwanduza umwana we. Igihe umubyeyi yonsa ariko arwaye cyangwa afite ibimenyenso bya coronavirus agomba gukaraba intoki n’amazi n’isabune mbere yo guterura ...

Ibimenyetso mpuruza ku mugore utwite

Ibimenyetso mpuruza ni ibimenyetso bishobora kugaragara ku mugore utwite; bisaba ko yakwihutira kujya kwa muganga igihe bimugaragayeho kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe bwite ndetse no ku buzima bw’umwana atwite. Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo kuva amaraso mu myanya ndangagitsina ku mugore utwite, kubabara mu nda bikabije, kugira iseseme ...
4-08-CORONAVIRUS KU MUGORE UTWITE

Corona virus ku mugore utwite

Kugeza ubu nta bushakashatsi buragaragaza ko umugore utwite afite amahirwe menshi yo kwandura coronavirus ugereranyije n’abandi bantu basanzwe cyangwa ngo abe yazahazwa na yo. Gusa ubusanzwe umugore utwite agira imihindagurikire mu miterere y’umubiri we bituma bimwongerera amahirwe yo kuba yakwandura zimwe mu ndwara ziterwa na virusi ziba mu muryango umwe ...

Kwita ku isuku mu gihe cy’imihango

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 52% y’abatuye isi ari abagore; 26% muri bo bari mu cyiciro cy’uburumbuke, ni ukuvuga ko buri kwezi bajya mu mihango hagati y’iminsi 2 na 7. N’ubwo bimeze gutya, henshi mu mpande z’isi, kujya mu mihango bifatwa nk’icyasha ku gitsina gore aho usanga hamwe mu bihugu umugore cyangwa ...
.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart