loader

Umumaro wo konsa ku mugore

Ubusanzwe konsa ni bumwe mu buryo umugore aha ubuzima umwana kuko mu mashereka habamo intungamubiri umwana aba akeneye kugirango akure neza afite ubuzima bwiza. Usibye umumaro konsa bigirira umwana, umubyeyi wonsa na we bimugirira umumaro ku buzima bwe.

Umubyeyi wonsa bimufasha kongera urukundo n’ubusabane agirana n’umwana we bitewe n’imisemburo nka prolactin ndetse na oxytocin, bikorwa mu gihe cyo konsa, itanga ibyishimo bituma umubyeyi wonsa akunda kuba yishimye.

Umugore wonsa akimara kubyara bifasha nyababyeyi ye kwiyegeranya neza bikamurinda kuva cyangwa gutakaza amaraso nyuma yo kubyara. Konsa ku mugore ukibyara kandi byamurinda gusama; aha ubushakashatsi bugaragaza ko umubyeyi wonkeje neza umwana we mu mezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangira bishobora kumurinda gusama.

Konsa bishobora kurinda umubyeyi zimwe mu ndwara zifata amabere harimo nka kanseri y’ibere, kubyimba kw’ibere bitewe n’amashereka menshi, kanseri ya nyababyeyi, kanseri y’umuhogo n’izindi ndwara nka diyabeti ndetse n’umuvuduko w’amaraso.

Umubyeyi wonsa kandi bimurinda umubyibuho ukabije kuko konsa bituma umubyeyi atakaza ibiro. Konsa binafasha umugore mu mitekerereze ye kuko bimurinda ubwoba ndetse n’indwara yo kwigunga ikunda gufata abagore nyuma yo kubyara.

Konsa kandi byafasha umubyeyi kwiteza imbere kuko umwana wonkejwe neza atarwaragurika, bityo umwanya n’amafaranga byakoreshwa avuzwa bikagira umumaro mu bindi bikorwa byateza imbere umuryango.

Ni byiza rero ko umubyeyi wese yonsa umwana we neza kugirango ubuzima bwe n’ubw’umwana we bimere neza kandi bifashe n’umuryango muri rusange gutera imbere.

 

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart