Umubyeyi ubana n’agakoko gatera SIDA nawe ashobora konsa umwana we

Abagore babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bashobora konsa abana babo nta kibazo igihe batangiye gufata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA buri munsi bakimara kumenya ko batwite, cyangwa se bishobotse mu mezi 3 nyuma yo gusama, cyangwa se mu mezi 3 mbere yo kubyara. gusa babanza kubiganiraho na muganga kugirango bamenye ibisabwa byose n’ibyo bakwirinda kugirango batanduza umwana wabo.

Ibyo umubyeyi wese wonsa asabwa gukurikiza byafasha umwana we

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umwana, Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’iryita ku bana (UNICEF) zisaba ko buri mubyeyi akurikiza ibi mu konsa umwana:

  • konsa umwana we akivuka mu isaha ya mbere y’ubuzima bwe
  • konsa umwana amezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangiye
  • guha umwana imfashabere ku mezi atandatu ndetse agakomeza kumwonsa kugeza byibura ku myaka ibiri, ndetse akaba yanayirenza.

Imirire myiza ku mubyeyi wonsa

Kurya indyo nziza ku mubyeyi wonsa bimugirira umumaro ku buzima bwe ndetse n’ubw’umwana kuko ibyo umubyeyi arya ari byo bigena intungamubiri umwana akura mu mashereka.

Ibyo umubyeyi wonsa arya byagakwiye kuba bijyana n’intungamubiri we bwite akeneye ndetse n’intungamubiri umwana akeneye kubona mu mashereka.

Bimwe mu byo akwiye kwibandaho harimo: ibyo kurya bitera imbaraga– kuko umubyeyi wonsa akenera byinshi ugereranyije n’ibyo akenera atwite, aha umubyeyi yakwihatira gufata indyo yuzuye inshuro nyinshi ku munsi kugirango abonemo bya bindi bitera imbaraga; ibindi yakwihatira ni ibyo kurya birimo poroteyini kuko ibamo iyitwa casein ituma umwana abasha kubona karisiyumu (calcium) na fosifate (phosphate) umubiri we uba ukeneye; ikindi ni uko iyo utabashije kubona ibitera imbaraga, umubiri ushobora gukoresha za poroteyini kugirango ubone za mbaraga ukeneye. Ni ngombwa kurya imbuto n’imboga kugirango abonemo vitamini ndetse akanywa amazi, amata n’imitobe kenshi.

Bimwe mu byo kurya wakwirinda mu gihe wonsa harimo: kafeyine, inzoga n’itabi, kunywa imiti udahawe na muganga, ndetse no gufata regime ugamije kugabanya ibiro.

Kurya ibiryo bitandukanye ku mubyeyi wonsa byongerera amashereka uburyohe, bikazorohera umwana igihe uzaba ugiye gutangira kumuha ibiryo.

Ibyo umubyeyi wonsa agomba kwitaho

Kugirango konsa bigirire umumaro umwana wonka ndetse n’umubyeyi wonsa, hari ibyo umubyeyi yakabaye yitaho cyangwa se asobanukiwe mu gihe cyo konsa.

Umubyeyi agomba kumenya igihe umwana akeneye konka maze akamwonsa, biba byiza iyo umubyeyi azi ibimenyetso bigaragaza ko umwana akeneye konka. Umwana ushaka konka usanga aba ashaka gushyira intoki mu kanwa, aba azunguza iminwa asa nk’uwonka, ukabona ashaka kuza asanga ibere.

Si byiza gutegereza ko umwana arira ngo ubone kumwonsa kuko kurira bigaragaza ko ashonje cyane. Ikindi kandi ku mwana wonka gusa nta kindi bamuvangiye, umubyeyi aba agomba kumwonsa byibura inshuro hagati y’umunani na cumi n’ebyiri ku munsi abariyemo n’amasaha y’ijoro.

Umubyeyi agomba kugira kwihangana mu gihe cyo konsa umwana; ni ukuvuga ko agomba kumwonsa igihe cyose umwana abikeneye ndetse akaba yanamwibutsa nk’igihe yasinziriye igihe kirekire.

Si byiza konsa umwana wihuta usa nk’uhuze; menya ko byibura kugirango umwana ahage bisaba kumwonsa hagati y’iminota icumi na makumyabiri kuri buri bere.

Umubyeyi mu gihe cyo konsa agomba kuba atabangamiwe, yambaye imyenda imufasha konsa neza, yicaye mu buryo bumworoheye bunamufasha gufata umwana we neza kugirango bitume n’amashereka abasha kuza neza.

Ikindi kandi umubyeyi wonsa agomba kwita ku isuku yibuka gukaraba intoki no guhanagura amabere mbere yo konsa umwana. Ku bakama amashereka bakayasiga, na bo bagomba kwita ku isuku y’ibikoresho babikamo amashereka.

Umumaro wo konka ku mwana

Konsa umwana neza bimuha intangiriro nziza y’ubuzima; akaba ari yo mpamvu umubyeyi ashishikarizwa konsa umwana byibura amezi atandatu nta kindi amuvangiye kandi na nyuma yaho agakomeza kumwonsa byibura kugeza ku myaka ibiri. Tugiye kurebera hamwe umumaro wo konka ku mwana.

Umwana wonse akimara kuvuka bimufasha gukunda umubyeyi ndetse no kugirana ubusabane na we. Konka kandi bifasha umwana kugira ubwenge kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana wonse amashereka agira ubwenge ugereranyije n’uwanyoye amata. Umwana wonka kandi bimurinda zimwe mu ndwara nk’impiswi ziterwa n’umwanda ndetse n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’umusoga. Umwana wonse neza amezi atandatu ntakindi bamuvangiye ntakunze kurwara indwara nk’umuhaha, indwara z’ubuhumekero ndetse n’impiswi bikunze gufata abana. Umwana wonka neza bimurinda kuba yagira umubyibuho ukabije bikanagabanya amahirwe yo kurwara indwara ya diyabeti ndetse na kanseri zimwe na zimwe. Umwana wonse neza kandi bimurida imfu zitunguranye zikunze kwibasira abana bari munsi y’umwaka.

Mu mashereka kandi habamo intungamubiri umwana aba akeneye zose ngo akure neza, ndetse abonamo n’abasirikare umubiri we uba ukeneye bamufasha kwirinda zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ni byiza rero ko umbyeyi yita ku buzima bw’umwana we amwonsa neza uko bikwiye, cyane yihatira kumwonsa amezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangiye; dore ko bitagirira umumaro umwana gusa ahubwo n’umubyeyi na we bimufasha kugira ubuzima bwiza.

Umumaro wo konsa ku mugore

Ubusanzwe konsa ni bumwe mu buryo umugore aha ubuzima umwana kuko mu mashereka habamo intungamubiri umwana aba akeneye kugirango akure neza afite ubuzima bwiza. Usibye umumaro konsa bigirira umwana, umubyeyi wonsa na we bimugirira umumaro ku buzima bwe.

Umubyeyi wonsa bimufasha kongera urukundo n’ubusabane agirana n’umwana we bitewe n’imisemburo nka prolactin ndetse na oxytocin, bikorwa mu gihe cyo konsa, itanga ibyishimo bituma umubyeyi wonsa akunda kuba yishimye.

Umugore wonsa akimara kubyara bifasha nyababyeyi ye kwiyegeranya neza bikamurinda kuva cyangwa gutakaza amaraso nyuma yo kubyara. Konsa ku mugore ukibyara kandi byamurinda gusama; aha ubushakashatsi bugaragaza ko umubyeyi wonkeje neza umwana we mu mezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangira bishobora kumurinda gusama.

Konsa bishobora kurinda umubyeyi zimwe mu ndwara zifata amabere harimo nka kanseri y’ibere, kubyimba kw’ibere bitewe n’amashereka menshi, kanseri ya nyababyeyi, kanseri y’umuhogo n’izindi ndwara nka diyabeti ndetse n’umuvuduko w’amaraso.

Umubyeyi wonsa kandi bimurinda umubyibuho ukabije kuko konsa bituma umubyeyi atakaza ibiro. Konsa binafasha umugore mu mitekerereze ye kuko bimurinda ubwoba ndetse n’indwara yo kwigunga ikunda gufata abagore nyuma yo kubyara.

Konsa kandi byafasha umubyeyi kwiteza imbere kuko umwana wonkejwe neza atarwaragurika, bityo umwanya n’amafaranga byakoreshwa avuzwa bikagira umumaro mu bindi bikorwa byateza imbere umuryango.

Ni byiza rero ko umubyeyi wese yonsa umwana we neza kugirango ubuzima bwe n’ubw’umwana we bimere neza kandi bifashe n’umuryango muri rusange gutera imbere.

 

Corona virus ku mugore wonsa

Kugeza ubu nta bushakashaki buragaragaza ko coronavirus ishobora kwandurirwa mu mashereka, ariko kubera uburyo yandura bwagaragaye umugore wonsa uyirwaye cyangwa ufite ibimenyetso byayo hari ibyo agomba kubahiriza kugirango yirinde kwanduza umwana we.

Igihe umubyeyi yonsa ariko arwaye cyangwa afite ibimenyenso bya coronavirus agomba gukaraba intoki n’amazi n’isabune mbere yo guterura umwana agiye kumwonsa, kwambara agapfukamunwa igihe amwonsa, bishobotse akaba yakama amashereka akayaha undi muntu akayamuhera umwana byose akabikora yabanje gukaraba intoki.

Dukomeze twirinde coronavirus twubahiriza amabwiriza yose yagenwe harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Shop
0 Wishlist
0 Cart