4-14-CORONAVIRUS KU MUGORE WONSA-01

Corona virus ku mugore wonsa

Kugeza ubu nta bushakashaki buragaragaza ko coronavirus ishobora kwandurirwa mu mashereka, ariko kubera uburyo yandura bwagaragaye umugore wonsa uyirwaye cyangwa ufite ibimenyetso byayo hari ibyo agomba kubahiriza kugirango yirinde kwanduza umwana we.

Igihe umubyeyi yonsa ariko arwaye cyangwa afite ibimenyenso bya coronavirus agomba gukaraba intoki n’amazi n’isabune mbere yo guterura umwana agiye kumwonsa, kwambara agapfukamunwa igihe amwonsa, bishobotse akaba yakama amashereka akayaha undi muntu akayamuhera umwana byose akabikora yabanje gukaraba intoki.

Dukomeze twirinde coronavirus twubahiriza amabwiriza yose yagenwe harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart