Ibyo umubyeyi wonsa agomba kwitaho

Kugirango konsa bigirire umumaro umwana wonka ndetse n’umubyeyi wonsa, hari ibyo umubyeyi yakabaye yitaho cyangwa se asobanukiwe mu gihe cyo konsa.

Umubyeyi agomba kumenya igihe umwana akeneye konka maze akamwonsa, biba byiza iyo umubyeyi azi ibimenyetso bigaragaza ko umwana akeneye konka. Umwana ushaka konka usanga aba ashaka gushyira intoki mu kanwa, aba azunguza iminwa asa nk’uwonka, ukabona ashaka kuza asanga ibere.

Si byiza gutegereza ko umwana arira ngo ubone kumwonsa kuko kurira bigaragaza ko ashonje cyane. Ikindi kandi ku mwana wonka gusa nta kindi bamuvangiye, umubyeyi aba agomba kumwonsa byibura inshuro hagati y’umunani na cumi n’ebyiri ku munsi abariyemo n’amasaha y’ijoro.

Umubyeyi agomba kugira kwihangana mu gihe cyo konsa umwana; ni ukuvuga ko agomba kumwonsa igihe cyose umwana abikeneye ndetse akaba yanamwibutsa nk’igihe yasinziriye igihe kirekire.

Si byiza konsa umwana wihuta usa nk’uhuze; menya ko byibura kugirango umwana ahage bisaba kumwonsa hagati y’iminota icumi na makumyabiri kuri buri bere.

Umubyeyi mu gihe cyo konsa agomba kuba atabangamiwe, yambaye imyenda imufasha konsa neza, yicaye mu buryo bumworoheye bunamufasha gufata umwana we neza kugirango bitume n’amashereka abasha kuza neza.

Ikindi kandi umubyeyi wonsa agomba kwita ku isuku yibuka gukaraba intoki no guhanagura amabere mbere yo konsa umwana. Ku bakama amashereka bakayasiga, na bo bagomba kwita ku isuku y’ibikoresho babikamo amashereka.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart