4-21-UMUMARO WO KONKA KUMWANA

Umumaro wo konka ku mwana

Konsa umwana neza bimuha intangiriro nziza y’ubuzima; akaba ari yo mpamvu umubyeyi ashishikarizwa konsa umwana byibura amezi atandatu nta kindi amuvangiye kandi na nyuma yaho agakomeza kumwonsa byibura kugeza ku myaka ibiri. Tugiye kurebera hamwe umumaro wo konka ku mwana.

Umwana wonse akimara kuvuka bimufasha gukunda umubyeyi ndetse no kugirana ubusabane na we. Konka kandi bifasha umwana kugira ubwenge kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana wonse amashereka agira ubwenge ugereranyije n’uwanyoye amata. Umwana wonka kandi bimurinda zimwe mu ndwara nk’impiswi ziterwa n’umwanda ndetse n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’umusoga. Umwana wonse neza amezi atandatu ntakindi bamuvangiye ntakunze kurwara indwara nk’umuhaha, indwara z’ubuhumekero ndetse n’impiswi bikunze gufata abana. Umwana wonka neza bimurinda kuba yagira umubyibuho ukabije bikanagabanya amahirwe yo kurwara indwara ya diyabeti ndetse na kanseri zimwe na zimwe. Umwana wonse neza kandi bimurida imfu zitunguranye zikunze kwibasira abana bari munsi y’umwaka.

Mu mashereka kandi habamo intungamubiri umwana aba akeneye zose ngo akure neza, ndetse abonamo n’abasirikare umubiri we uba ukeneye bamufasha kwirinda zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ni byiza rero ko umbyeyi yita ku buzima bw’umwana we amwonsa neza uko bikwiye, cyane yihatira kumwonsa amezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangiye; dore ko bitagirira umumaro umwana gusa ahubwo n’umubyeyi na we bimufasha kugira ubuzima bwiza.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart