Ibimenyetso mpuruza ku mugore utwite

Ibimenyetso mpuruza ni ibimenyetso bishobora kugaragara ku mugore utwite; bisaba ko yakwihutira kujya kwa muganga igihe bimugaragayeho kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe bwite ndetse no ku buzima bw’umwana atwite.

Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo kuva amaraso mu myanya ndangagitsina ku mugore utwite, kubabara mu nda bikabije, kugira iseseme no kuruka bikabije, kumeneka kw’uruzi mu myanya ndangagitsina, kugira umuriro mwinshi– ni ukuvuga uri hejuru ya 37.7, kubabara umutwe bikabije, kumva umwana atonka cyangwa se adakina mu nda, kugira isereri ndetse no kureba ibikezikezi, kubyimba ibirenge, ibiganza ndetse no mu maso, no kugira ububabare mu gihe cyo kwihagarika.

Tubibutse ko igihe umugore utwite agize kimwe muri ibi bimenyetso tumaze kubona yihutira kujya kwa muganga kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe ndetse n’ubw’umwana atwite.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart