Indwara ya Preclampsia

Indwara ya Preclampsia

Preclampsia ni uburwayi buza ku mugore utwite bugaragazwa n’ibimenyetso birimo umuvuduko w’amaraso uri hejuru hamwe na poroteyini mu nkari. Iyo utitaweho hakiri kare ishobora kuvamo iyo bita Eclampsia aho noneho umugore utwite atangira kugagara bikaba byamuviramo urupfu we n’umwana atwite.

Iyi ndwara ikunda kugaragara nyuma y’ibyumweru 34 umugore atwite cyangwa nyuma yo kubyara. Ikunda kuza ku rubyaro rwa mbere akenshi ku bagore bari munsi y’imyaka 20 ndetse n’abari hejuru y’imyaka 40.

Nta kintu kizwi gitera ubu burwayi, gusa hari ibigaragara nk’ibishobora gutuma umugore utwite yagira ubu burwayi, harimo: umubyibuho ukabije, kuba usanzwe ufite umuvuduko uri hejuru, kuba hari uwo mu muryango wa hafi warwaye preclampsia, kuba usanzwe ufite zimwe mu ndwara nka diyabeti, impyiko na rheumatoid arthritis, kuba utwite impanga, no kuba uri munsi y’imyaka 20 cyangwa hejuru ya 40.

Ni ngombwa ko umugore utwite yitabira gahunda yo kwisuzumisha kwa muganga kugirango akurikiranwe bibe byamenyekana kare igihe agize ubu burwayi bityo yitabweho yirinde n’ingaruka zavamo harimo nko kuba yabura ubuzima bwe ndetse n’ubw’umwana atwite.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart