4-08-CORONAVIRUS KU MUGORE UTWITE

Corona virus ku mugore utwite

Kugeza ubu nta bushakashatsi buragaragaza ko umugore utwite afite amahirwe menshi yo kwandura coronavirus ugereranyije n’abandi bantu basanzwe cyangwa ngo abe yazahazwa na yo.

Gusa ubusanzwe umugore utwite agira imihindagurikire mu miterere y’umubiri we bituma bimwongerera amahirwe yo kuba yakwandura zimwe mu ndwara ziterwa na virusi ziba mu muryango umwe n’uwa coronavirus; aha twavuga nka virusi zizwi ku izina rya rhinovirus, influenza virus n’izindi virusi zifata imyanya y’ubuhumekero, ndetse zikaba zanamuzahaza. Ni yo mpamvu umugore utwite agomba kwirinda kuba yakwandura iyi coronavirus.

Umugore utwite na we agomba kwirinda kwandura ndetse no gukwirakwiza  iyi coronavirus kimwe n’abandi akaraba intoki kenshi akoresheje amazi meza ndetse n’isabune, yirinda kujya ahantu haba hari ukekwa cyangwa wanduye iyi virusi, yirinda kujya ahantu hahuriye abantu benshi, yirinda kwikora ku munwa, mu maso no ku mazuru igihe cyose atakarabye intoki n’amazi meza, yirinda kuramukanya n’abantu bahana ibiganza, agabanya ingendo zitari ngombwa, yirinda gukorora mu ruhame, ndetse igihe yitsamuye akibuka kwipfuka ku mazuru akoresheje ukuboko.

Kugeza ubu nta bushakashatsi buragaragaza niba umugore utwite wanduye coronavirus ashobora kuyanduza umwana; yaba amutwite cyangwa amubyara.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart