Ese umubyeyi ashobora kwanduza umwana atwite coronavirus?

Kugeza ubu nta bushakashatsi buragagaza ko umugore utwite wanduye coronavirus ashobora kuyanduza umwana atwite; gusa nk’uko byagaragaye ko coronavirus izahaza abafite ubudahangarwa bw’umubiri buke, ni ngombwa ko umugore utwite yitabwaho ndetse akanayirinda kuko na we ari muri abo yazahaza, kugirango harengerwe n’ubuzima bw’umwana atwite.

Nubwo kugeza ubu bitaragaragara niba umubyeyi yakwanduza umwana atwite coronavirus, umwana atwite n’ubundi aba ari mu bibazo bitewe n’ubukana iyi virusi ifite ku mubyeyi we kuko igihe ubuzima bw’umubyeyi utwite buri mu bibazo bigira ingaruka no ku wo atwite.

Ni ngombwa rero ko umugore utwite akaza ingamba mu kwirinda iyi coronavirus yubahiriza ingamba zafashwe mu kwirinda, harimo: gukaraba intoki, kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi, kwirinda kwikora ku mazuru ndetse no ku munwa, kwambara agapfukamunwa, ndetse akihutira kujya kwa muganga mu gihe agaragaje kimwe mu bimenyetso by’indwara ya COVID-19.

Dukomeze kwirinda coronavirus twubahiriza ingamba zashyizweho, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart