IBYO UMUGORE YAKWITAHO MUGIHE ATEGANYA GUTWITA

Ibyo umugore yakwitaho mu gihe ateganya gutwita

Akenshi abagore bakunda gutangira gutegura gutwita ari uko bamaze kumenya ko batwite cyangwa se abandi bagashishikarira mu gushaka amafaranga, imyenda y’umwana, n’ibindi. Nyamara hari bimwe mu byakagombye kwitabwaho ku bijyanye n’ubuzima bw’umugore witegura gutwita mbere y’uko atwita kugirango azabashe kubyara umwana ufite ubuzima bwiza ndetse bibe byanamufasha kwirinda zimwe mu ndwara zibasira abagore batwite.

Mu gihe umugore yitegura gutwita akwiye kugana kwa muganga bakamujyira inama mbere yo gutwita, cyane cyane igihe hari indwara zihererekanywa (inherited) mu muryango we; ni byiza kwisuzumisha indwara zitandura zitanakira nka diabete, umuvuduko w’amaraso, n’izindi mbere y’uko asama ndetse yaba anasanzwe azirwaye akabanza agakurikiranwa na muganga, kwisuzumisha no kwikingiza zimwe mu ndwara zishobora kugira ingaruka ku mwana atwite urugero: rubella na taxoplasmosis. Ni byiza gukurikiranwa na muganga mbere y’uko atwita mu gihe afite zimwe mu ndwara zandura nka virus itera sida n’indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa hepatite.

Umugore wese witegura gutwita akwiye kuhagarika kunywa itabi n’inzoga, kwirinda kunywa imiti adahawe na muganga; ni byiza guhagarika kuboneza urubyaro mbere ho igihe cyane cyane iyo akoresha uburyo bw’igihe kirekire kandi bw’umusemburo. Umugore wese witegura gutwita akwiye kugabanya ibiro kugirango yirinde kuzagira umubyibuho ukabije igihe atwite, gusa kandi ntibyemewe gufata rejime (regime) mu gihe witegura gutwita. Umugore wese witegura gutwita akwiye gufata utunini twongera folic acid mu mubiri kugirango bizarinde umwana uburwayi bw’uruti rw’umugongo (neural defect).

Kwita ku buzima bw’umugore mbere y’uko asama bimufasha kuzabyara umwana muzima ndetse bikanamurinda zimwe mu ndwara zibasira abagore batwite.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart