4-08-CORONAVIRUS KU MUGORE UTWITE

Corona virus ku mugore utwite

Kugeza ubu nta bushakashatsi buragaragaza ko umugore utwite afite amahirwe menshi yo kwandura coronavirus ugereranyije n’abandi bantu basanzwe cyangwa ngo abe yazahazwa na yo. Gusa ubusanzwe umugore utwite agira imihindagurikire mu miterere y’umubiri we bituma bimwongerera amahirwe yo kuba yakwandura zimwe mu ndwara ziterwa na virusi ziba mu muryango umwe ...

Kwita ku isuku mu gihe cy’imihango

Ubushakashatsi bwagaragaje ko 52% y’abatuye isi ari abagore; 26% muri bo bari mu cyiciro cy’uburumbuke, ni ukuvuga ko buri kwezi bajya mu mihango hagati y’iminsi 2 na 7. N’ubwo bimeze gutya, henshi mu mpande z’isi, kujya mu mihango bifatwa nk’icyasha ku gitsina gore aho usanga hamwe mu bihugu umugore cyangwa ...

Impinduka ku mubiri uva mu bwana ujya mu bwangavu ndetse n’ubugimbi

Ubwangavu n’ubugimbi ni ikigero abakobwa n’abahungu bageramo maze imibiri yabo igahinduka; harimo kwiyongera ibiro, uburebure n’ibindi. Umukobwa ugeze mu bwangavu ashobora gusama, naho umuhungu ugeze mu bugimbi ashobora gutera inda. Ibi bibaho bitewe n’uko umubiri ukora imisemburo mishya akaba ari yo itera impinduka mu mubiri, uwari umwana agahinduka umuntu mukuru ...

Muhanga: Umugore ntabwo yasigaye inyuma mu kwishakamo ubwisungane mu kwivuza

Ubwisungane mu kwivuza ni umwe muri gahunda za Leta itangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe mu rwego rwo kurinda abaturage kurembera mu rugo; abagore na bo basabwa kugaragaza uruhare rwabo muri iyi gahunda igamije iterambere ry’igihugu mu kubungabunga ubuzima bwiza. Abagore bo mu Karere ka Muhanga baganira n’Itangazamakuru bavuze ko hari ...

Kamonyi: Abagore mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

Gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo hitabwa cyane ku bikorerwa iwacu, iragenda ifata intera hirya no hino mu gihugu, mu karere ka Kamonyi na ho ntibasigaye inyuma by’umwihariko abagore kuko usanga bayigaragaramo haba mu byambarwa, mu bikoresho by’ubwubatsi, mu mitako n’ibindi. Niyonizeye Donatila wo mu Murenge wa Musambira akora umurimo ...
.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart