Muhanga: Umugore ntabwo yasigaye inyuma mu kwishakamo ubwisungane mu kwivuza
Ubwisungane mu kwivuza ni umwe muri gahunda za Leta itangwa hagendewe ku byiciro by’ubudehe mu rwego rwo kurinda abaturage kurembera mu rugo; abagore na bo basabwa kugaragaza uruhare rwabo muri iyi gahunda igamije iterambere ry’igihugu mu kubungabunga ubuzima bwiza.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baganira n’Itangazamakuru bavuze ko hari byinshi bibafasha mu kwigurira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) harimo kwizigama mu bimina ndetse no kujya mu matsinda atandukanye.
Uwizeye Gaudance wo mu Murenge wa Shyongwe yagize ati “ino aha dufite gahunda nyinshi zo kwizigama kandi bigendeye ku bushobozi bwa buri wese, kuko duhera ku giceri cy’ijana kuzamura, iyo rero uri mu kimina, uri mu bwizigame bukorerwa mu kagoroba k’ababyeyi no mu zindi gahunda zo kwizigamira ntabwo wananirwa kwigurira ubwisungane kuko n’iyo igihe kigeze utarayabona itsinda rirakuguriza ukabasha kugenda wishyura buhoro buhoro.”
Avuga ko akenshi usanga abagore ari bo bahangayikishwa cyane no kugirango umuryango ubone ubwisungane kuko iyo hari urwaye ni bo bigiraho ingaruka nyinshi mu kumurwaza.
Nyiraminani Alexia we n’umuryango we ugizwe n’umugabo n’abana batanu, akora umwuga wo kuboha agaseke, avuga ko kuboha agaseke bibafasha mu gukenura urugo, ati: “nk’ubu nunganira utwo umugabo aba yabonye tukabasha kugura ubwisungane mu kwivuza bwacu ndetse n’ubw’aba bana mureba, twe nk’umuryango dufata iya mbere mu kwishyura kuko n’iyo twayabuze twitabaza ikimina mbamo, kikatuguruza, tukabasha kwishyura kuko ni gahunda yaje ikenewe idufasha guhabwa ubuvuzi mu buryo bworoshye.”
Akomeza ajyira inama abagore bagifite imyumvire y’uko umugabo ari we ubaha byose, ko bakura amaboko mu mifuka bagahera ku tuntu duto duto, bagahura n’abandi, kugirango na bo bishakemo iterambere ryabo n’iry’umuryango by’umwihariko.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Beatrice Uwamaliya avuga ko umugore azigama cyane ku buryo kwishyura ubwisungane abigiramo uruhare rugaragara; ati “burya muri kwa kuba mu rugo cyane no kumva ko ari nyina w’umuntu, kwa kumva ko ari we ugomba kubona ibyo atanga, ibyo agabura, afite ukuntu abika cyane cyane ateganyiriza ahazaza, muri mutuelle rero buriya akenshi iyo umugore azi ko yasamye inda cyangwa afite akana gato ni we ufata iya mbere akavuga ngo tugomba kubanza kugura Mutuelle n’umugabo aba abizi, iyo ari mu kimina, mu mashyirahamwe, mu matsinda se, arasa ku ntego bakabanza kuri iyo mutuelle.”
Yongeraho ko mutuelle itakagombye gusiganirwa, akaba ari imwe mu mpamvu bahozaho inyigisho, mu mwaka barangije w’imihigo bari ku kigero hafi 90%, ariko baba barahize kugera ku 100% n’ubwo usanga hari utugari tumwe na tumwe tuba twaragejeje 100%.
Itegeko rishya riteganya ko buri munyamuryango uzishyura ubwisungane mbere yo gutangira umwaka, uwishuye hagati y’ukwezi kwa Nyakanga n’ukwa Nzeri bazaba bafite amahirwe yo kuba bakenera service z’ubuvuzi bagahita bivuza. Ubu kugirango wivuze bisaba kuba ufite Indangamuntu yawe cyangwa ikarita ya Mituweli ndetse na nimero y’umukuru w’umuryango.
Saidath Murorunkwere
Kosmos Magazine