Impinduka ku mubiri uva mu bwana ujya mu bwangavu ndetse n’ubugimbi

Ubwangavu n’ubugimbi ni ikigero abakobwa n’abahungu bageramo maze imibiri yabo igahinduka; harimo kwiyongera ibiro, uburebure n’ibindi.

Umukobwa ugeze mu bwangavu ashobora gusama, naho umuhungu ugeze mu bugimbi ashobora gutera inda. Ibi bibaho bitewe n’uko umubiri ukora imisemburo mishya akaba ari yo itera impinduka mu mubiri, uwari umwana agahinduka umuntu mukuru.

Ubwangavu muri rusange butangira hagati y’imyaka 8 na 13, naho ubugimbi bugatangira hagati y’imyaka 10 na 15. Gusa bishobora kuba mbere cyangwa nyuma y’iyi myaka bitewe n’umubiri w’umuntu.

Impinduka zibaho ku bahungu mu gihe cy’ubugimbi harimo: gutangira kugira ijwi rinize, kuzana ubwanwa, kuyaga kw’uruhu no kuba yazana ibiheri mu maso, kumera ubwoya ku gitsina (insya), ku maguru, mu gituza, mu maso, mu maha; amabere aramera akabyimba kandi agatonekara, kugara igituza n’intugu, akiyongera ibiro n’uburebure, kuzana ibyuya no guhinduka kw’impumuro y’umubiri, gutangira kwiroteraho no gushyukwa, kwiyongera kw’ibice ndangagitsina — urugero: imboro n’amabya, guhinduka mu byiyumviro — urugero amarangamutima, kurakazwa n’utuntu duto, no kugira ibyifuzo ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Impinduka zibaho ku bakobwa harimo: kuzana amabere akabyimba kandi agatonekara, kujya mu mihango, kuyaga kw’uruhu no kuba yarwara ibiheri mu maso, kwiyongera kw’ubwoya bwo ku gitsina (insya), bwo ku maguru, n’ubwo mu maha; amatako aragara, ibiro n’uburebure bikiyongera, ibyuya biriyongera kandi umubiri ugahindura impumuro, ijwi riniga gato, hakabaho no guhinduka mu byiyumviro — harimo amarangamutima ku bo badahuje igitsina.

Ni ibintu bisanzwe kuba umwana yajya mu bugimbi cyangwa ubwangavu mbere cyangwa nyuma, hagati y’imyaka 8 na 14.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart