Ibyo umubyeyi wonsa agomba kwitaho

Kugirango konsa bigirire umumaro umwana wonka ndetse n’umubyeyi wonsa, hari ibyo umubyeyi yakabaye yitaho cyangwa se asobanukiwe mu gihe cyo konsa.

Umubyeyi agomba kumenya igihe umwana akeneye konka maze akamwonsa, biba byiza iyo umubyeyi azi ibimenyetso bigaragaza ko umwana akeneye konka. Umwana ushaka konka usanga aba ashaka gushyira intoki mu kanwa, aba azunguza iminwa asa nk’uwonka, ukabona ashaka kuza asanga ibere.

Si byiza gutegereza ko umwana arira ngo ubone kumwonsa kuko kurira bigaragaza ko ashonje cyane. Ikindi kandi ku mwana wonka gusa nta kindi bamuvangiye, umubyeyi aba agomba kumwonsa byibura inshuro hagati y’umunani na cumi n’ebyiri ku munsi abariyemo n’amasaha y’ijoro.

Umubyeyi agomba kugira kwihangana mu gihe cyo konsa umwana; ni ukuvuga ko agomba kumwonsa igihe cyose umwana abikeneye ndetse akaba yanamwibutsa nk’igihe yasinziriye igihe kirekire.

Si byiza konsa umwana wihuta usa nk’uhuze; menya ko byibura kugirango umwana ahage bisaba kumwonsa hagati y’iminota icumi na makumyabiri kuri buri bere.

Umubyeyi mu gihe cyo konsa agomba kuba atabangamiwe, yambaye imyenda imufasha konsa neza, yicaye mu buryo bumworoheye bunamufasha gufata umwana we neza kugirango bitume n’amashereka abasha kuza neza.

Ikindi kandi umubyeyi wonsa agomba kwita ku isuku yibuka gukaraba intoki no guhanagura amabere mbere yo konsa umwana. Ku bakama amashereka bakayasiga, na bo bagomba kwita ku isuku y’ibikoresho babikamo amashereka.

Umumaro wo konka ku mwana

Konsa umwana neza bimuha intangiriro nziza y’ubuzima; akaba ari yo mpamvu umubyeyi ashishikarizwa konsa umwana byibura amezi atandatu nta kindi amuvangiye kandi na nyuma yaho agakomeza kumwonsa byibura kugeza ku myaka ibiri. Tugiye kurebera hamwe umumaro wo konka ku mwana.

Umwana wonse akimara kuvuka bimufasha gukunda umubyeyi ndetse no kugirana ubusabane na we. Konka kandi bifasha umwana kugira ubwenge kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana wonse amashereka agira ubwenge ugereranyije n’uwanyoye amata. Umwana wonka kandi bimurinda zimwe mu ndwara nk’impiswi ziterwa n’umwanda ndetse n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’umusoga. Umwana wonse neza amezi atandatu ntakindi bamuvangiye ntakunze kurwara indwara nk’umuhaha, indwara z’ubuhumekero ndetse n’impiswi bikunze gufata abana. Umwana wonka neza bimurinda kuba yagira umubyibuho ukabije bikanagabanya amahirwe yo kurwara indwara ya diyabeti ndetse na kanseri zimwe na zimwe. Umwana wonse neza kandi bimurida imfu zitunguranye zikunze kwibasira abana bari munsi y’umwaka.

Mu mashereka kandi habamo intungamubiri umwana aba akeneye zose ngo akure neza, ndetse abonamo n’abasirikare umubiri we uba ukeneye bamufasha kwirinda zimwe mu ndwara zikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ni byiza rero ko umbyeyi yita ku buzima bw’umwana we amwonsa neza uko bikwiye, cyane yihatira kumwonsa amezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangiye; dore ko bitagirira umumaro umwana gusa ahubwo n’umubyeyi na we bimufasha kugira ubuzima bwiza.

Umumaro wo konsa ku mugore

Ubusanzwe konsa ni bumwe mu buryo umugore aha ubuzima umwana kuko mu mashereka habamo intungamubiri umwana aba akeneye kugirango akure neza afite ubuzima bwiza. Usibye umumaro konsa bigirira umwana, umubyeyi wonsa na we bimugirira umumaro ku buzima bwe.

Umubyeyi wonsa bimufasha kongera urukundo n’ubusabane agirana n’umwana we bitewe n’imisemburo nka prolactin ndetse na oxytocin, bikorwa mu gihe cyo konsa, itanga ibyishimo bituma umubyeyi wonsa akunda kuba yishimye.

Umugore wonsa akimara kubyara bifasha nyababyeyi ye kwiyegeranya neza bikamurinda kuva cyangwa gutakaza amaraso nyuma yo kubyara. Konsa ku mugore ukibyara kandi byamurinda gusama; aha ubushakashatsi bugaragaza ko umubyeyi wonkeje neza umwana we mu mezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangira bishobora kumurinda gusama.

Konsa bishobora kurinda umubyeyi zimwe mu ndwara zifata amabere harimo nka kanseri y’ibere, kubyimba kw’ibere bitewe n’amashereka menshi, kanseri ya nyababyeyi, kanseri y’umuhogo n’izindi ndwara nka diyabeti ndetse n’umuvuduko w’amaraso.

Umubyeyi wonsa kandi bimurinda umubyibuho ukabije kuko konsa bituma umubyeyi atakaza ibiro. Konsa binafasha umugore mu mitekerereze ye kuko bimurinda ubwoba ndetse n’indwara yo kwigunga ikunda gufata abagore nyuma yo kubyara.

Konsa kandi byafasha umubyeyi kwiteza imbere kuko umwana wonkejwe neza atarwaragurika, bityo umwanya n’amafaranga byakoreshwa avuzwa bikagira umumaro mu bindi bikorwa byateza imbere umuryango.

Ni byiza rero ko umubyeyi wese yonsa umwana we neza kugirango ubuzima bwe n’ubw’umwana we bimere neza kandi bifashe n’umuryango muri rusange gutera imbere.

 

Corona virus ku mugore wonsa

Kugeza ubu nta bushakashaki buragaragaza ko coronavirus ishobora kwandurirwa mu mashereka, ariko kubera uburyo yandura bwagaragaye umugore wonsa uyirwaye cyangwa ufite ibimenyetso byayo hari ibyo agomba kubahiriza kugirango yirinde kwanduza umwana we.

Igihe umubyeyi yonsa ariko arwaye cyangwa afite ibimenyenso bya coronavirus agomba gukaraba intoki n’amazi n’isabune mbere yo guterura umwana agiye kumwonsa, kwambara agapfukamunwa igihe amwonsa, bishobotse akaba yakama amashereka akayaha undi muntu akayamuhera umwana byose akabikora yabanje gukaraba intoki.

Dukomeze twirinde coronavirus twubahiriza amabwiriza yose yagenwe harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa.

Ibimenyetso mpuruza ku mugore utwite

Ibimenyetso mpuruza ni ibimenyetso bishobora kugaragara ku mugore utwite; bisaba ko yakwihutira kujya kwa muganga igihe bimugaragayeho kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe bwite ndetse no ku buzima bw’umwana atwite.

Bimwe muri ibyo bimenyetso harimo kuva amaraso mu myanya ndangagitsina ku mugore utwite, kubabara mu nda bikabije, kugira iseseme no kuruka bikabije, kumeneka kw’uruzi mu myanya ndangagitsina, kugira umuriro mwinshi– ni ukuvuga uri hejuru ya 37.7, kubabara umutwe bikabije, kumva umwana atonka cyangwa se adakina mu nda, kugira isereri ndetse no kureba ibikezikezi, kubyimba ibirenge, ibiganza ndetse no mu maso, no kugira ububabare mu gihe cyo kwihagarika.

Tubibutse ko igihe umugore utwite agize kimwe muri ibi bimenyetso tumaze kubona yihutira kujya kwa muganga kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe ndetse n’ubw’umwana atwite.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart