Indwara ya Preclampsia

Preclampsia ni uburwayi buza ku mugore utwite bugaragazwa n’ibimenyetso birimo umuvuduko w’amaraso uri hejuru hamwe na poroteyini mu nkari. Iyo utitaweho hakiri kare ishobora kuvamo iyo bita Eclampsia aho noneho umugore utwite atangira kugagara bikaba byamuviramo urupfu we n’umwana atwite.

Iyi ndwara ikunda kugaragara nyuma y’ibyumweru 34 umugore atwite cyangwa nyuma yo kubyara. Ikunda kuza ku rubyaro rwa mbere akenshi ku bagore bari munsi y’imyaka 20 ndetse n’abari hejuru y’imyaka 40.

Nta kintu kizwi gitera ubu burwayi, gusa hari ibigaragara nk’ibishobora gutuma umugore utwite yagira ubu burwayi, harimo: umubyibuho ukabije, kuba usanzwe ufite umuvuduko uri hejuru, kuba hari uwo mu muryango wa hafi warwaye preclampsia, kuba usanzwe ufite zimwe mu ndwara nka diyabeti, impyiko na rheumatoid arthritis, kuba utwite impanga, no kuba uri munsi y’imyaka 20 cyangwa hejuru ya 40.

Ni ngombwa ko umugore utwite yitabira gahunda yo kwisuzumisha kwa muganga kugirango akurikiranwe bibe byamenyekana kare igihe agize ubu burwayi bityo yitabweho yirinde n’ingaruka zavamo harimo nko kuba yabura ubuzima bwe ndetse n’ubw’umwana atwite.

Uko umugore ashobora gusuzuma amabere ye

Buri mugore yari akwiye kumenya gusuzuma amabere ye buri gihe kugirango amenye hakiri kare ibibazo yaba afite kuko 95% za kanseri y’ibere zishobora kuvurwa zigakira iyo zimenyekanye hakiri kare. Ibi birareba cyane cyane abagore kuva ku myaka 40 kujyana hejuru kuko muri iyo myaka ari bwo haba hari ibyago byinshi byo kuba barwara kanseri y’ibere.

Abagore bo muri iyi myaka bagomba kandi kujya kwisuzumisha kwa muganga byibura rimwe mu mwaka kugirango barebe niba nta kanseri y’amabere baba batangiye kugira. Bakorerwa ikizamini cyitwa mammographie.

Uburyo ushobora kwisuzumamo:

  • Uhagaze imbere y’indorerwamo nini, itegereze neza amabere yawe, urebe niba ubunini bwayo butagenda buhinduka, urebe niba nta bibara bidasanzwe biri ku mabere, urebe niba amabere yombi angana, niba ntahagaragara akobo kadasanzwe cyangwa guhinamirana.
  • Hanyuma, zamura akaboko k’iburyo maze ukandakande buri bere witonze ukoresheje intoki eshatu (igikumwe, musumbazose na mukubitarukoko), kugirango wumve niba nta hantu humvikana akabyimba.
  • Ibere ryose ugomba kurikandakanda ukageza aho ritereye mu maha kuko ari ho hakunze kuboneka ibibyimba bya kanseri y’ibere (50%).
  • Kanda imoko woroheje urebe niba nta matembabuzi avamo adasanzwe.

Mu gukandakanda ibere, biba byiza iyo ubikoze uryamye kuko ari bwo imikaya iba itareze.

Mu gihe ubonye ikimenyetso kidasanzwe mu ibere, ni byiza kwihutira kubimenyesha muganga. Icyo ugomba kumenya gusa ni uko akabyimba kose kaboneka mu ibere bitavuze ko aba ari aka kanseri.

Suzuma amabere yawe nibura rimwe mu kwezi, kandi ntuzigere ubihagarika na rimwe. Ugomba kubikora nyuma y’igihe cy’imihango kuko kubikora mu gihe cy’imihango umubiri uba urimo impinduka nyinshi ku buryo ushobora kwibeshya. Mu gihe utakijya mu mihango wakwigenera umunsi umwe mu kwezi uzajya usuzuma byimbitse amabere yawe yombi.

Ibishobora gutera kugwingira ku mwana uri munsi y’imyaka itanu

Bavuga ko umwana yagwingiye igihe imikurire ye cyangwa se uburebure bwe butajyanye n’imyaka afite. Ibi babibona bagereranyije uburebure ndetse n’imyaka y’umwana.

Hari byinshi bishobora gutuma umwana agwingira, harimo: imirire mibi y’umwana ndetse n’iy’ umubyeyi; ni ukuvuga igihe ya minsi igihumbi y’ubuzima bw’umwana ititaweho, kutonswa neza ndetse no kudahabwa imfashabere ku gihe, kudahabwa indyo yuzuye, indwara zituruka kw’isuku nkeya nk’impiswi, ndetse no kudahabwa ubuvuzi bukwiye.

Ni byiza kwita ku minsi igihumbi ya mbere y’ubuzima bw’umwana kuko ari ho imikurire ye n’ubuzima bwe bishingiye.

Ibyo umubyeyi wese wonsa asabwa gukurikiza byafasha umwana we

Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’umwana, Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’iryita ku bana (UNICEF) zisaba ko buri mubyeyi akurikiza ibi mu konsa umwana:

  • konsa umwana we akivuka mu isaha ya mbere y’ubuzima bwe
  • konsa umwana amezi atandatu ya mbere nta kindi amuvangiye
  • guha umwana imfashabere ku mezi atandatu ndetse agakomeza kumwonsa kugeza byibura ku myaka ibiri, ndetse akaba yanayirenza.

Ibyo umugore yakwitaho mu gihe ateganya gutwita

Akenshi abagore bakunda gutangira gutegura gutwita ari uko bamaze kumenya ko batwite cyangwa se abandi bagashishikarira mu gushaka amafaranga, imyenda y’umwana, n’ibindi. Nyamara hari bimwe mu byakagombye kwitabwaho ku bijyanye n’ubuzima bw’umugore witegura gutwita mbere y’uko atwita kugirango azabashe kubyara umwana ufite ubuzima bwiza ndetse bibe byanamufasha kwirinda zimwe mu ndwara zibasira abagore batwite.

Mu gihe umugore yitegura gutwita akwiye kugana kwa muganga bakamujyira inama mbere yo gutwita, cyane cyane igihe hari indwara zihererekanywa (inherited) mu muryango we; ni byiza kwisuzumisha indwara zitandura zitanakira nka diabete, umuvuduko w’amaraso, n’izindi mbere y’uko asama ndetse yaba anasanzwe azirwaye akabanza agakurikiranwa na muganga, kwisuzumisha no kwikingiza zimwe mu ndwara zishobora kugira ingaruka ku mwana atwite urugero: rubella na taxoplasmosis. Ni byiza gukurikiranwa na muganga mbere y’uko atwita mu gihe afite zimwe mu ndwara zandura nka virus itera sida n’indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa hepatite.

Umugore wese witegura gutwita akwiye kuhagarika kunywa itabi n’inzoga, kwirinda kunywa imiti adahawe na muganga; ni byiza guhagarika kuboneza urubyaro mbere ho igihe cyane cyane iyo akoresha uburyo bw’igihe kirekire kandi bw’umusemburo. Umugore wese witegura gutwita akwiye kugabanya ibiro kugirango yirinde kuzagira umubyibuho ukabije igihe atwite, gusa kandi ntibyemewe gufata rejime (regime) mu gihe witegura gutwita. Umugore wese witegura gutwita akwiye gufata utunini twongera folic acid mu mubiri kugirango bizarinde umwana uburwayi bw’uruti rw’umugongo (neural defect).

Kwita ku buzima bw’umugore mbere y’uko asama bimufasha kuzabyara umwana muzima ndetse bikanamurinda zimwe mu ndwara zibasira abagore batwite.

Shop
Sidebar
0 Wishlist
0 Cart