Uko umwana agenda akura kuva avutse hari ibintu bimwe na bimwe agenda abasha gukora bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo; aha twavuga nko kumenya kuvuga, guseka, kugenda n’ibindi. Tugiye kurebera hamwe ibyo umwana abashobora gukora bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo.
Ku mezi abiri umwana aba ashobora guhagarika umutwe we neza nta kiwufashe, akumva amajwi, azi ababyeyi be, kandi atangira no guseka.
Ku mezi ane n’atanu umwana aba ashobora kwibirindura– aha ushobora kumusiga ku buriri akaba yagwa igihe buri hejuru, atangira kwivugisha amagambo atumvikana, aba akunda kwitegereza agaseka, ndetse aba azi izina rye.
Ku mezi atandatu umwana abasha kwicara ntawe umufashe, atangira guhagarara, abasha kuvana ikintu mu kuboko kumwe agishyira mu kundi, atinya n’abantu cyangwa ikintu atamenyereye.
Ku mezi icyenda n’icumi atangira gukambakamba, abasha kuvuga amagambo mama na dada, abasha no kuzunguza ikiganza asezera abantu.
Ku mezi cumi n’abiri atangira kugenda, aba avuga byibura amagambo atatu, ashobora kubahiriza ibyo bamutegetse, kwigana ibyo abandi bakora, no kurira ababyeyi bamusize.
Ku mezi cumi n’atanu abasha kwiruka, kunywa akoresheje igikombe, no kwigaburira akoresheje ikiyiko.
Ku myaka ibiri abasha kurira esikariye no gusimbuka, gukora interuro y’amagambo abiri, no kwikuramo imyenda.
Ku myaka itatu abasha gutwara igare ry’amapine atatu, gushushanya uruziga, akunda gukinisha ibikinisho, akora interuro y’amagambo atatu, abasha koza amenyo bamufasha ndetse no koga intoki.
Ku myaka ine abasha gushushanya mpande enye, amenya amabara n’imibare imwe n’imwe, akunda no gukina n’abandi.
Ku myaka itanu agaragaza kwigenga– urugero usanga akunda gusura abaturanyi, abasha gushushanya umuntu, akora interuro y’amagambo atanu, abasha imirimo imwe n’imwe yo mu rugo, ndetse aba ashobora no kwiyambika imyenda.
Ibi byose tukweretse si ko abana bose babasha kubikora ku gihe gikwiye, hari abo bitinda cyane ku mwana wavutse atagejeje igihe; ni byiza rero kwegera muganga w’abana igihe ubona umwana wawe hari ibyo atari kubasha gukora bitewe n’ikigero agezemo.